Ikipe ya Intare FC yanze kwitabira umukino wo kwishyura wa â…› cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro wagombaga kiyihuza na Rayon Sports.
Iyi kipe kuri uyu wa Gatatu yagombaga gusura Rayon Sports, mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro wagombaga guhuza amakipe yombi kuri Stade ya Bugesera.
Intare FC mu ibaruwa iheruka kwandikira ubuyobozi bwa FERWAFA, yavuze ko itigeze inyurwa n’icyemezo Komisiyo y’ubujurire muri iyi nzu iyobora umupira w’u Rwanda iheruka gufata.
Yavuze ko “Impamvu yaduteye gufata icyo cyemezo ni uko tutanyuzwe n’icyemezo cya Komisiyo y’Ubujurire, tugahitamo kwituriza mu rwego rwo kwirinda guhangana.”
Intare yavuze ko Komisiyo icyemezo cya Komisiyo ishinzwe amarushanwa yateranye ku wa 20 Werurwe kidahindutse “nyamara icyo cyemezo nta gihari.”
Yavuze ko ubwo yitabaga Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA ku wa 01 Mata 2023 yasabye guhabwa umwanzuro wa Komisiyo ishinzwe amarushanwa ihitamo gusubika ibiganiro, nyamara uwo mwanzuro mu nshuro ebyiri wasabwe ntiwigeze ngo uboneka.
Intare ishinja FERWAFA gufata umwanzuro yisunze imyanzuro y’amabwiriza shingiro n’amategeko ayigenga adafite aho ahuriye n’imiterere y’ikibazo, nyamara ubushishozi bushingiye ku kutabogama.
Umukino ubanza wari warahuje amakipe yombi warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1.


