Musanze: Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye y’umwarimu ushinjwa gusambanya umwana

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’umwarimu ukomoka mu Karere ka Burera akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure .

Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko cyakozwe ku italiki 09 Mata 2023 mu gikorerwa mu Mudugudu wa Nyiraruhuha, Akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Nemba, Akarere ka Burera aho uwo musore atuye.

Uyu mwarimu usanzwe yigisha ku kigo cy’amashuli abanza cya Karambi giherereye hafi y’aho uwo mwana w’umukobwa atuye ngo yagiye kumugurira Fanta hafi aho kuri butike noneho amaze kuyinywa amusaba ko amuherekeza bajyana mu rugo aho uwo mwarimu atuye.

Bivugwa ko bamaze kugerayo uwo mwarimu yasabye uwo mukobwa ko bararana arabyemera kuko ngo yamwizezaga ko azamugira umugore. Bwarakeye mu gitondo ngo aramwiruka nyuma yo kumusambanya.

Uwo mwana w’umukobwa amaze kugera iwabo mu rugo ababyeyi bamubajije aho yaraye abasobanurira ko yararanye n’uwo mwarimu aribwo bahitaga biyambaza urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo uwo mwarimu akurikiranwe.

Iki cyaha cyo gusambanya umwana kikaba gihanwa n’ingingo za 133 na 121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *