capture11.png

Neymar mu byishimo by’uko umukunzi we atwite

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi w’ikipe ya Paris saint Germain Neymar n’umukunzi we batangaje ko mu minsi iri imbere bitegura kuzibaruka imfura yabo .

capture11.png

Uyu musore mu ntangiro z’icyi cyumweru aherutse gushyira ku rubuga rwa Instagram amafoto y’uruhererekane y’umukunzi we Bruna Biancardi amugaragaza ko amutwitiye umwana w’imfura yabo ariko akaba ari uwa kabiri kuri Neymar.

Aya mafoto agaragaza Neymar asoma ku nda y’uyu mukunzi we usanzwe ari umunyamideli bishimanye bari ahantu nyaburanga ubona ko baryohewe n’ubuzima.

capture12.png

Banditse bati”ubuzima bwawe bwari buri mu nzozi zacu, turimo gutegura inzira yawe kandi uje kuzuza urukundo rwacu,no gutuma twishimira iminsi yacu kurushaho.”

Ibi byamamare batangaje ibi nyuma y’aho mu 2021 bamaze igihe gito binjiye mu rukundo, hamenyekanye umwuka utari mwiza hagati yabo ndetse bibaviramo gusa n’abatandukanye ariko baza gusubirana muri 2023.

capture13.png

Intandaro y’uwo mwuka utari mwiza wavuzwe ahanini watewe n’uko Bruna yashinjaga Neymar kumuca inyuama n’abandi bagore ariko nyuma biza kurangira biyunze, kugeza ubwo kuri ubu batangaje ko bitegura umwana.

capture15.png

Gusa birinze gutangaza niba uyu mwana ari umuhungu cyangwa umukobwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *