Dr Vincent Kanimba, umuganga uzobereye mu kuvura indwara zo mu myanya y’ibanga, wakoreye ibitaro birimo CHUK kuva mu mwaka w’1994 n’ibyitiriwe Umwami Faisal, arasaba abagiraneza kumufasha, akajya kwivuza indwara amaranye imyaka itatu.
Dr Kanimba arwaye indwara yitwa Parkinson ihungabanya ubwonko yamufashe tariki ya 21 Gashyantare 2020 ubwo yari avuye gushyingura umubyeyi we (nyina) ku irimbi rya Rusororo, mu karere ka Gasabo.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Dr Kanimba utuye mu murenge wa Kanombe yasobanuye ubwo yari avuye gushyingura umubyeyi we, yumvise ibinya bifashe amaguru ye, abura uko ahaguruka ngo ave mu modoka, guhagarara biranga.
Mu 2020 yagombaga kujya kwivuriza mu Bubiligi ariko kubera imipaka yafunzwe bitewe n’icyorezo cya Covid-19, yabuze uburyo bwo kujyayo, bisaba ko ategereza umwaka wose, yicaye mu rugo.
Muri Mata 2021, u Bubiligi bwafunguye imipaka ubwo Covid-19 yari imaze gucogora, amara umwaka wose yivuriza muri iki gihugu, yishyura 100% by’ikiguzi cy’ubuvuzi na serivisi zifitanye isano na bwo.
Nyuma y’umwaka yivuriza mu Bubiligi, Dr Kanimba yasobanuye ko abaganga basanze badashobora kumuvura ngo akire, biba ngombwa ko agaruka mu Rwanda, icyakoze abona muri Mexique ho bashobora kumuvura ubu burwayi.
Hatangijwe uburyo bwo gukusanya inkunga yo gufasha Dr Kanimba, iri gucishwa ku rubuga rwa Go Fund Me. Akeneye byibuze amadolari ya Amerika 117,350 akubiyemo serivisi z’ubuvuzi, icumbi n’itike y’indege ye n’umurwaza we.
Ushaka gufasha Dr Kanimba wakanda kuri iyi link https://www.gofundme.com/f/miracles-for-doctor-vincent-kanimba?utm_source=customer&utm_medium=copy_link&utm_campaign=p_cf+share-flow-1 wanabonaho amakuru arenze aya ku kibazo cye. Iyi nimero 0788511076 na yo ni iye, ikaba ibaruye ku mazina ye yombi.
Impamvu asaba ubufasha, nk’uko yabisobanuye, ni uko yahagaritse akazi kandi akaba nta mafaranga cyangwa umutungo asigaranye, kuko ibyo yari afite byose yabyifashishije muri iki gihe cy’imyaka itatu yivuza.


