Mu gihe abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwamatamu, umurenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke, n’izindi zizavanwamo imibiri izarwimurirwamo binubiraga ubuto bwarwo bubuza imibiri y’ababo kuruhuka mu buryo bwisanzuye, ikanabamo ubukonje, nta n’ubusitani bibukiraho nk’uko babibona mu nzibutso zujuje ibisabwa, barizezwa ko mu myaka 2 ruzaba rwamaze kuvugururwa rukajyana n’igihe.
Babyijejejwe n’umuyobozi w’aka karere, Mukamasabo Appolonie, ubwo abarokokeye mu cyari komini Rwamatamu bibukaga ababo bahiciwe, bashyinguye muri urwo rwibutso no mu zindi ziri mu mirenge ya Kirimbi na Mahembe yahoze igize iyo komini. Yavuze ko imibiri imaze kuboneka mu karere kose, ishyinguye mu nzibutso zitandukanye, hakaba haratangiye gahunda yo kuzihuza.
Yababwiye ko imirimo yo kuvugurura uru rwibutso,rukubakwa mu buryo abahafite ababo barushyinguyemo bifuza, yatangiye, rukazaba ari rwiza,rutunganye mu buryo bugaragara nk’izo babona mu bindi bice by’igihugu zujuje ibisabwa,abarufitemo ababo bakazaba bizeye ko baruhukiye aheza kurushaho, n’abaje kubibuka bakazajya babona ko bafite koko agaciro kabakwiye.
Aganira n’umunyamakuru wa Bwiza.com, Meya Mukamasabo yavuze ko kubaka neza uru rwibutso bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhuza inzibutso, bashyigikiwemo n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, hagamijwe gusigasira amateka y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, bakaruhukira ahameze neza,hujuje ibisabwa.
Ati: “Twararutangiye,rukazuzura mu myaka 2 rutwaye amafaranga asanga miliyoni 700 z’amanyarwanda, rukazashyirwamo imibiri iruhukiye mu nzibutso zitandukanye, izaturuka no mu yindi mirenge nka Kirimbi na Mahembe, nubwo no muri Kirimbi hazubakwa urundi, kugira ngo imibiri iruhukiye muri izi nzibutso zombi ikomeze kubungabungwa.’’

Meya Mukamasabo yarakomeje ati: “Dufite gahunda yo kurwubaka,neza,rukaba koko rwujuje ibisabwa byose. Twateganije ahazajya amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Rwamatamu, uje kuhibukira wese akahava asobanukiwe neza ibyahabereye.
Ayo mateka azadufasha,afashe ababuze ababo bahora baza kwibuka hano, ariko noneho n’abana babyiruka ubu bahamenyere amateka mabi yaranze igihugu cyacu,bamenye ibibi twazaniwe n’imiyoborere mibi,bibatere ishyaka ryo kubaka uRwanda rushya, harimo n’igice kigaragaza imiyoborere myiza dukesha perezida Kagame.
Rwaba urubyiruko, baba abakuze, bazajya bahagera ayo mateka bayabone, bibatere ishyaka ryo guharanira kugera aheza hashoboka,baharanira ko ibyabaye bitazongera, kuko hazaba hari n’ubusitani bwiza bwo kwicaraho umuntu akibuka, agatekereza ibyo byose, akahavana isomo n’icyerekezo cy’imbere heza.’’

Mu ijambo yagejejeho abaje kwibuka, yababwiye ko kugeza ubu aka karere gafite inzibutso 16 zishyiguyemo imibiri 166.629, akaba ari mike cyane ugereranije n’Abatutsi bari batuye aka karere bakicwa, ubuyobozi bukaba bugihanganye n’imbogamizi z’abaceceka ahari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ikibababajekurushaho, kikaba ko n’imwe yajyaga iboneka bahinga itakiboneka,ariko ko batangiye gusura abokoze Jenoside bo muri aka karere bafunze,ngo babohoke, babahe ayo makuru, imibiri itaraboneka iboneke ishyingurwe mu cyubahiro, biruhure imitima y’abarokotse.
Anavuga ko muri izo nzibutso 16 zihari, urwagashirabwoba ari rwo rwonyine rwujuje ibisabwa ,mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hakaba hari kubakwa urwo rwa Rwamatamu,bikaba ari ibikorwa bizakomeza, ahazakurikiraho urwa Nyamasheke kuko rwamaze gukorerwa inyigo, hashakihswa ingego y’imari izarwubaka,rukazahita rutangira uru rwuzuye.
Muri iyi minsi 100 yo kwibuka kandi nk’uko Meya Mukamasabo yakomeje abivugira mu kwibuka i Gihombo, hazakomeza gahunda yo guhuza inzibutso, aho imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga, izimurirwa mu rwa Gashirabwoba.
Uko bizagenda biganirwaho mu bihe biri imbere hazimurwa n’iruhukiye mu rwa Yove muri Cyato, urwa Ruvumbu muri Bushekeri, urwa Kabuga muri Kirimbi, urwa Kizenga muri Mahembe n’urwa Butembo muri Gihombo.
Ati: “Tuzayimura ku bufatanye na MINUBUMWE, ziriya nzibutso 9 tuzasigarana tukazazubaka neza,n’izizimurwa, hagaijwe ko dusigarana inzibutso nke. Tukazatangira gushaka ingengo y’imari kugira ngo izizasigara zose zizabe zimeza neza, zibitse neza imibiri y’abacu, zicungiwe umutekano, uhafite umuntu azajye aza kumwibuka amusanga heza, hamubereye.’’

Meya Mukamasabo yanavuze ko mu murenge wa Gihombo baje kwibukiramo haruhukiye imibiri 66.182, irimo 47.239 iruhukiye muri uru rwibutso rwatangiye kuvugururwa rwa Rwamatamu, n’indi 18.670 iruhukiye mu rwa Birogo, na 273 iri mu rwa Butembo, akavuga ariko ko, ugereranije n’Abiciwe mu cyahoze ari Rwamatamu cyose, hakiri imibiri myinshi itaraboneka, aboneraho gusaba buri wese wayigiraho amakuru kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro.
Yanasabye abarokokeye muri aka gace baba ahandi, bafite ubushobozi, kugaruka ku ivuko bakahakorera ibikorwa by’iterambere, byaba iby’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi, birinda ko hazima, kuko igihe bahatererana uwifuzaga ko hazimangatana yaba ageze ku ntego ye.
Yanasabye abaturage bose, cyane cyane urubyiruko kwirinda ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari aho ikigaragara, ariko ko itazihanganirwa, anaboneraho gushima ubutwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabarokoye, zikanabaha umutekano utuma bicara bakibuka ababo nta nkomyi.
Mu izina ry’abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso n’izindi ziri mu cyahoze ari komini Rwamatamu. Musenyeri Samuel Kayinamura, nyuma yo kwihanganisha abarokotse no kubashimira uburyo bakomeje gutwaza barenga ibyababayeho bagaharanira iterambere ngo buse ikivi abishwe basize, no gushimira Inkotanyi zahinduye aya mateka mabi, yashimye iki cyemezo cyo guhuza inzibutso.
Ati: “Ni uburyo bwo gusubiza agaciro abacu bambuwe. Turabibashimira cyane. Uburyo bwo kuzihuza dukomeze tubwitegure,igihe nikigera,nubwo tuzakomeza kubiganiraho, abarokotse bazabe barateguwe neza,bakorerwe ibiganiro,byose bizagende neza,ariko cyane cyane dusabe ko aho bazava ibimenyetso byaho bitazasibangana. Ubuyobozi buzabyiteho,hazashyirwe ibimenyetso bifite koko ibisobanuro bifatika,atari ugupfa kubihashyira, n’uzajya ahatambuka azajye abona koko ko hari icyahabaye.’’
Yishimiye ibiganiro hagati y’ubuyobozi n’abarokokeye muri aka gace ku by’urwo rwibutso ruri kuvugururwa, bishimira imiterere yarwo nk’uko bayisobanuriwe,asaba ariko ko n’ubusitani bwarimo ibyobo byari byatabwemo ababo,hakoreshejwe katerepilari, bwazatunganywa neza, amateka akomeye yahabereye ntazibagirane.

Aka gace k’icyari komini Rwamatamu kabereyemo ubugome ndengakamere muri Jenoside nk’uko byagarutsweho mu buhamya bwa Mukamunana Philomène wari ufite imyaka 12 gusa icyo gihe, ahagarutsweho interahamwe kabombo yitwaga Bisenge yivugiraga icyo gihe ko yishe abarenga 400, akazimya imiryango nubwo yayihimye atiretse, agaruka no ku yitwaga Nzitonda, zose zabiciye kubamara,ariko umugambi wazo ntugerweho kuko batashize.
Ati: “Turaziranye, bamwe nababonye hano,ibyo mvuze ni ko mwabikoraga. Mujye mureka tuvuge amateka yacu, tuba tubonye igihe cyo kuyavuga. Ibyo twahuye na byo ni byinshi, hari ibyo twbuka n’ibyo tutibuka,ibikomere ni byinshi,hari n’ibyo tutabasha kuvuga, ariko turiho. Turashima Inkotanyi z’amarere zadusubije ubuzima. Zadukuye habi, ziratwondora, ziratugaburira, ziduha imipira turakina, tugarura ubuzima, tuzahora tuzishima.’’

Iri shimwe ryagarutsweho n’uhagarariye Ibuka muri aka karere Gasasira Marcel, wanashimye imbaraga zikomezagushyirwa mu kwita ku barokotse.
Depite Uwamariya Rutijanwa Pélagie, nk’umushyitsi ukuru yibanze cyane kugusaba ababyeyi kwigisha abana ibyiza, bakareka kubashyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko hari aho yagaragaye muri aka karere, na we ashimira Inkotanyi zagaruye ihumure, igihugu kikaba uko cyifuzwaga.
Uretse urwibutso rwa Rwamatamu rwatangiye kubakwa neza, n’urwa Nyamasheke ruzakurikiraho, zisanga urwa Gashirabwoba rwujuje ibisabwa,izindi zizubakwa ni urwa Shangi mu murenge wa Shangi, urwa Mukoma muri Nyabitekeri, Mwezi muri Karengera, Hanika muri Macuba, urwa Kirimi muri Kirimbi, n’urwa Birogo muri Gihombo.
Kanakuze Josépha warokokeye ku cyari komini Rwamatamu, wanakoze igihe kirekire kuri uru rwibutso, yabwiye Bwiza.com yishimiye cyane kuba ababo bagiye kuruhukira aharushijeho kuba heza, kuko uko bari bariho muri ruriya bitamunezezaga neza.





