Pasiteri Bugingo (hagati), umugore we Susan Makula (ibumoso) na Frank Gashumba (iburyo)

Kabale: Pasiteri Bugingo yasabiye Perezida Kagame na Museveni umugisha

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri uzwi cyane muri Uganda akaba n’umushoramari, Aloysius Bugingo, yasabiye Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni umugisha ku bwo kuba baremeye gufungura imipaka y’ibihugu bayobora, ababituye bakongera kugenderana.

Kuri uyu wa 19 Mata 2023 ubwo ku kibuga cy’ishuri ryisumbuye rya Kigezi haberaga ibirori byo kwishimira ifungurwa ry’imipaka y’ibi bihugu byombi ryabaye mu mwaka ushize, Pasiteri Bugingo yasabwe gusengera iki gikorwa.

Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko utuye mu mujyi wa Kampala, yasenze mu rurimi rw’Ikinyarwanda, agira ati: “Mana Nyagasani, tumanitse amaboko tugushimira kuba ababyeyi bacu, Perezida wa Repubulika ya Uganda Yoweri Kaguta Museveni na nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kubera yuko babyaye umwana ufite ubwenge, ajya kwa nyirarume, barumvikana, none turagushimira kubera yuko imipaka ikinguye.”

Pasiteri Bugingo yakomeje ati: “Ibintu byose Mana turabigushimira, umubano wongeye kubaho, urukundo rwongere kugumaho nyine nk’uko igiterane kimeze uyu munsi, tuva aha ngaha Mana, imitima yacu yongere gufatana n’ubwo imibiri iri butandukane. Imana ihe Uganda umugisha, ihe u Rwanda umugisha, mu izina rya Yesu, Amen!”

Umwana Pasiteri Bugingo avuga ni umuhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare rukomeye mu ifungurwa ry’iyi mipaka, akaba ari na we wateguye ibi birori byahurije Abanyarwanda n’abanya-Uganda i Kabale.

Ibi birori byitabiriwe n’abandi barimo Gen. Kale Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda, umushoramari Frank Gashumba, umuhanzi Dr Jose Chameleone, Weasel Manizo n’abandi, basanzwe ari inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Pasiteri Bugingo (hagati), umugore we Susan Makula (ibumoso) na Frank Gashumba (iburyo)
Pasiteri Bugingo (hagati), umugore we Susan Makula (ibumoso) na Frank Gashumba (iburyo)

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *