Hari tariki ya 20 Mata 1994. Ubu imyaka 29 irashize Umwamikazi w’u Rwanda, Rosalie Gicanda yishwe n’abasirikare bahawe ibwiriza na Captain Nizeyimana Ildephonse wari mu bayobozi bakuru b’ishuri ry’abofisiye bato, ESO/Butare.
Gicanda yari Umwamikazi w’Umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ari we mwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, kuko umwami Kigeli V Ndahindurwa wabaye umwami wa nyuma we ntiyigeze ashaka umugore.
Gicanda yashyingiranwe na Mutara Rudahigwa tariki 13 Mutarama 1942 nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami. Yabaye umugore wa kabiri w’uyu mwami nyuma y’uko uwa mbere, Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe n’uko byavugwaga ko atabyara.
Rudahigwa yatangiye i Bujumbura muri Nyakanga 1959, Gicanda asigara ari umupfakazi ndetse nta wundi mugabo yigeze ashaka.
Mu gihe jenoside yakorerwaga Abatutsi, abasirikare baturutse muri ESO barimo: Lt Bizimana, Lt Gakwerere, Cpl Aloys Mazimpaka bateye urugo rwa Gicanda muri komini Ngoma, i Butare.
Amateka avuga ko ubwo uyu Mwamikazi yari abonye aba basirikare, yababajije niba bagenzwa n’amahoro, cyane ko ngo yari amaze iminsi aterwa ubwoba ko na we azicwa, abaha amata, barayanga. Ati: “Bana banjye ko muzindukiye iwanjye muri benshi aho ni amahoro? Nimwinjire mu nzu mbazimanire amata.”
Gicanda n’abandi bari mu rugo rwe bajyanwe mu ishyamba, bararaswa. Ubu umubiri we uruhukiye i Mwima muri Nyanza, ahatabarijwe Rudahigwa.
Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo, kuri uyu wa 20 Mata byafashe umwanya wo kuzirikana Gicanda. Mu butumwa bwatanze, bwagize buti: “Twifatanyije kandi Dufashe mu mugongo ababuze ababo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko umuryango n’inshuti z’Umwamikazi Rozaliya Gicanda twibuka uyu munsi, tuzirikana ubutwari no gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda byamuranze.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Huye na bwo bwazirikanye uyu Mwamikazi mu butumwa bugira buti: “Turibuka Umwamikazi Rosalie GICANDA wishwe. Umwamikazi yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya Ecole des Sous-Officiers (ESO).”
Capt Nizeyimana watanze ibwiriza ry’uko Gicanda yicwa yahamije uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa n’urukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda igifungo cya burundu mu 2012, ruza kukigabanya, rukigira imyaka 35 mu 2014.


