Stoltenberg mu kiganiro n'abanyamakuru muri Ramstein

Imbogamizi yatumaga Ukraine itemererwa kwinjira muri NATO yavuyeho

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ubwirinzi wa NATO, Jens Stoltenberg, yatangaje ko ibihugu byose biwugize byamaze kwemeranya ko Ukraine igomba kuzabyiyungaho.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari ku birindiro by’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu Budage bya Ramstein, nk’uko Sky News yabitangaje, Stoltenberg yavuze ko mu gihe intambara ibera muri Ukraine yazarangira, Ukraine izanahabwa ubwirinzi bw’ibindi bitero.

Itangazo rye rije nyuma y’aho kuri uyu wa 20 Mata, nyuma yo guhurira na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky i Kyiv, aho yahamije ko iki gihugu gifite umwanya muri NATO. Ati: “Mbishyire mu mucyo, umwanya mwiza wa Ukraine uri muri NATO.”

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, we kuri uyu wa 20 Mata yatangaje ko intego nyamukuru y’ibikorwa bya gisirikare igihugu cyabo cyatangije muri Ukraine ari ukuyikumira kwinjira muri NATO, kandi ngo kiracyayikomeyeho mu rwego rwo kurinda umutekano wacyo.

Ukraine imaze igihe kirekire isaba ibihugu bigize NATO kwemera ko yinjira mu muryango. Yabitebukije mu mwaka ushize, ubwo yari itangiye kugabwaho ibitero n’ingabo z’u Burusiya, birabyemera keretse gusa Turukiya yabaye intambamyi.

Amagambo Stoltenberg yabwiriye abanyamakuru ku birindiro bya Ramstein asobanuye ko Turukiya yavuye ku izima, yemera ko Ukraine yinjira muri uyu muryango w’ibihugu bifitanye amasezerano yo gutabarana.

Stoltenberg mu kiganiro n'abanyamakuru muri Ramstein
Stoltenberg mu kiganiro n’abanyamakuru muri Ramstein

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *