Ubutumwa bw’u Rwanda ku baturage barwo bari muri Sudani

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo bari muri Sudani kuguma mu mazu yabo, mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’intambara ikomeje kujya mbere muri kiriya gihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko “Ambasade y’u Rwanda muri Sudani ikomeje gukurikiranira hafi imirwano ikomeje ndetse n’ibikorwa by’inzego z’umutekano muri Sudani, bityo igasaba Abanyarwanda bose gushyira imbere umutekano wabo baguma mu nzu zabo.”

Iyi Ambasade yakomeje isaba buri munyarwanda uri muri Sudani kuyimenyesha aho aherereye cyangwa bakayiha amakuru yerekeye ibibazo bijyanye n’umutekano hifashishijwe numĂ©ro za Telefoni (+249923306048 na +249990729839) zombi zinaboneka ku rubuga rwa WhatsApp.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko yamaze gushyiraho numĂ©ro abakeneye ubufasha bwihuse bashobora kuyivugishaho (+250782706730, +250788171195 na +250387629032 [iri no kuri WhatsApp]).

Abakeneye ubufasha kandi banandikira MINAFFET ubutumwa bwa email kuri rca@minaffet.gov.rw.

Kugeza ubu ababarirwa muri 400 ni bo bivugwa ko bamaze kwitaba Imana, nyuma y’imirwano ikomeye imaze icyumweru isakiranya Ingabo za Leta ya Sudani n’izindi zo mu mutwe witwara gisirikare ariko wegamiye kuri Leta witwa RSF.

kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo imirwano yatangiye hagati y’Ingabo za Gen Al-Burhan ukuriye Ingabo za Sudani n’uwari icyegera cye, Gen Mohamed Hamdan Daglo uyobora RSF.

Aba bombi bari bafatanyije kuyobora Sudani kuva muri 2021 ubwo Omar Al Bashir wari Perezida wa kiriya gihugu yahirikwaga ku butegetsi, gusa byarangiye bisanze bahanganye nyuma yo kutumvikana ku ngingo zirimo iyo kwinjiza RSF mu ngabo z’igihugu nk’imwe mu ngingo zikomeye zerekeye amasezerano yo gusubiza ubutegetsi abasivile.

Iyi mirwano ikomeje kujya mbere muri Khartoum no mu bindi bice bya Sudani yatumye ibihugu bitandukanye kugeza no kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binanirwa guhungisha abaturage babyo baba muri Sudani.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *