Perezida Ruto mu muhango wo gusoza amasomo y'abofisiye bato

Perezida wa Kenya yaciriye ‘urwa Pilato’ Pasiteri wabujije abayoboke kurya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya, William Ruto, yaciriye urwa Pilato umuvugabutumwa ukomeye muri iki gihugu, Pasiteri Paul Mackenzie Nthenge, wasabye abayoboke b’itorero rye kutarya kugira ngo bahure na Yesu, bikabaviramo imfu.

Polisi ya Kenya ikomeje gukora iperereza ku mfu z’aba bayoboke, aho imaze kubona imirambo 47 yashyinguwe mu ishyamba riri mu gace ka Shakahola, akarere ka Kilifi.

Nk’uko ikinyamakuru The Star kibivuga, Pasiteri Mackenzie uri muri kasho ya Polisi, yahakanye uruhare mu mfu z’aba bayoboke, asobanura ko urusengero rwe rutagikora kuva mu mwaka w’2019.

Perezida Ruto, kuri uyu wa 24 Mata ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo kw’abofisiye bato mu gisirikare cya Kenya, yagaragaje ko yababajwe cyane n’ibiri kuva mu iperereza, asabira Pasiteri Mackenzie gukomeza gufungwa kuko ntaho atandukaniye n’abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Ibyo turi kubona muri Kilifi, Shakahola bisa n’iterabwoba. Nta tandukaniro riri hagati ya Bwana Mackenzie wigaragaza nka Pasiteri n’umyabyaha uteye ubwoba. Iterabwoba ryifashisha idini mu gukomeza ibikorwa bibi.”

Yakomeje ati: “Abantu nka Mackenzie bari gukoresha idini mu gukora ibintu nk’ibi. Reka mvuge ko, kugira ngo twirinde urujijo nk’urwa Mackenzie, abaterabwoba n’abanyabyaha ntibakwiye kugira idini, bakwiye gufungwa, ni ho bagomba kuba.”

Perezida Ruto yatangaje ko abanyamadini bazongera kwigisha ibihabanye n’itegekonshinga bazagezwa mu butabera, yongera ko insengero zitazakorera mu nyungu z’abaturage zigomba gufungwa.

Perezida Ruto mu muhango wo gusoza amasomo y'abofisiye bato
Perezida Ruto mu muhango wo gusoza amasomo y’abofisiye bato

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *