Perezida Paul Kagame agiye gusura kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mata 2023, aratangira uruzinduko rw’akazi muri Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania yatangaje ko uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu muri iki gihugu rugomba kumara iminsi ibiri.

Ni ku butumire bwa mugenzi we, Samia Suluhu Hassan.

Perezida Kagame nagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Mwalimu Julius Nyerere i Dar Es Salaam ari bwakirwe n’itsinda ry’abayobozi bo muri Guverinoma ya Tanzania bayobowe na Dr Stergomena Tax usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania ndetse na Minisitiri ushinzwe akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Byitezwe ko nyuma yo kugera i Dar es Salaam Perezida Kagame agomba kwakirwa na mugenzi we Samia bakagirana ibiganiro.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bibanye neza, ndetse Guverinoma y’iki gihugu yatangaje ko yishimira umubano ushingiye kuri dipolomasi ifitanye n’u Rwanda ndetse n’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ingufu, ubucukuzi, uburezi ndetse n’umuco.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania ruje rukurikira urw’iminsi ibiri Perezida w’iki gihugu, Samia Suluhu, yagiriye mu Rwanda muri Kanama 2021.

Ni uruzinduko rwasize u Rwanda na Tanzania basinyanye amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Byasinyanye kandi ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

Ati: “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n’amateka n’ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry’ubufatanye bwacu.”

Yunzemo ko amasezerano yasinywe agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.

Icyo gihe Perezida Samia Suluhu we yashimiye Perezida Kagame ku bw’ubutumire, avuga ko amufata nk’umuvandimwe we.

Samia kandi yashimye uburyo Abanyarwanda babaye hafi y’Abanya-Tanzania ubwo bapfushaga Perezida, Dr John Pombe Magufuli, avuga ko “ni ishema rikomeye cyane kuri twe, biratwereka ko u Rwanda ruri hafi ya Tanzania, Tanzania na yo ikaba iri hafi y’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “Nashakaga gukoresha uyu mwanya mu izina rya Leta n’Abanya-Tanzania bose ngo ntange ubutumwa bwo kubihanganisha mwebwe Perezida, Leta n’abaturage b’u Rwanda kubera amahano ya Jenoside yabaye muri Mata.”

“Ndongera gushimira wowe Perezida Kagame n’abaturage b’u Rwanda muri rusange kuba mwarabanye natwe mu gihe igihugu cyacu cyanyuraga mu kiriyo cyo kubura umuyobozi wacu Dr John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania. Turabashimira cyane ku bufatanye no kudufata mu mugongo.”

Samia yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku kureba uko ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi bwatezwa imbere kurushaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *