image_2023-04-27_015626297.png

Rema yahishuye ibyahishwe ku itandukana rye na Eddy Kenzo rimaze imyaka 4

Sangiza iyi nkuru

Rema Namakula wahoze ari umugore wa Eddy Kenzo, yavuze ibyo atari yaravuze mu gihe yatandukanaga n’uyu muhanzi .

image_2023-04-27_015626297.png

Hashize imyaka igera hafi kuri itanu, hamenyekanye inkuru y’itandukana ry’aba bombi, nyuma y’uko batumvikanye ku by’urugo n’ibindi batifushe gutangaza.

Nyuma y’iyo myaka yose rero bagiye birinda kuvuga byinshi kuri iryo tandukana, gusa kuri iyi nshuro Rema yashyize avuga uko byagenze ngo batandukane.

Lema aganira n’ikinyamakuru kimwe muri Uganda, yavuze ko gutandukana na Kenzo bitigeze bimukomerera kuko ni ibintu ngo bumvikanyeho.

Uyu mugore yavuze ko we na Kenzo , bumvikanye ku itandukana ryabo mbereho imyaka ibiri mbere y’itandukana ryabo.

Yagize ati” Abafana ntabwo bari babizi ko twatandukanye twabyemeranyijweho kuko twari twarabigize ibanga n’abari babizi bangiriye ibanga.”

Bakimara gutandukana Rema yahise ashaka undi mugabo witwa Hamza babyarana umwana w’umukobwa usanga undi yari yarabyaranye na Eddy Kenzo. Kugeza ubu Rema ngo akaba yitegura kubyara undi wa gatatu mu minsi iri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *