Turahirwa uvuga ko yemerewe kunywera urumogi mu ruhame akurikiranweho ikindi cyaha

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwaraye rutaye muri yombi umunyamideli Moses Turahirwa rwari rwahamagaje ngo yisobanure ku cyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni nyuma y’aho uyu musore yatangaje ko Leta y’u Rwanda yamuhaye agatabo k’inzira (pasiporo) kagaragagaza ko ari umugore/umukobwa (Feminin), ndetse agatangaza ko byamushimishije.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yatangaje ko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rusanzwe rutanga pasiporo rwemeje ko rutakoreye Turahirwa iyi pasiporo, bikaba bica amarenga y’uko uyu musore yaba yarayikoreye.

Ku byaha Turahirwa yari akurikiranweho hiyongereyeho ikindi cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma y’aho Laboratwari y’igihugu imufashe ibipimo ikagaragaza ko abikoresha, nk’uko byemejwe na Dr Murangira.

Icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cyo Turahirwa aherutse kucyigamba, aho yatangarije ku rubuga rwa Instagram ko Leta y’u Rwanda yamwemereye kujya anywera urumogi mu mihanda y’i Kigali, ndetse akanasobanura ko ntacyo rutwaye.

RIB iremeza ko iperereza Turahirwa ari gukorwaho rirakomeza afunzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *