Igipolisi cya Uganda kuri uyu wa Kane ushize cyataye muri yombi abadepite 11 b’abagore bashinjwa gukora imyigaragambyo itemewe, aho bivugwa ko bamwe mu badepite bakomeretse mu gihe batabwaga muri yombi .
Abadepite bafungiwe hanze y’inyubako z’inteko ishinga amategeko mu murwa mukuru Kampala mu gihe biteguraga kujya kuri minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu aho bashakaga guha minisitiri inyandiko y’impamvu y’imyigaragambyo.

Bamaganaga ibyo bavuze ko ari urugomo rwa polisi no gukoresha ingufu z’umurengera mu gutatanya abitabiriye ibikorwa bitandukanye byateguwe n’abadepite b’abagore mu turere batorewemo mu byumweru bishize.
“Ndamagana byimazeyo uburyo abapolisi muri iki gitondo bataye muri yombi abadepite 11 b’abagore bari mu mahoro kandi nta ntwaro bafite. Bamwe bari kuva amaraso kandi kuri bamwe, imyenda yashwanyaguritse. Byasaga nk’aho bafata abaterabwoba”, uyu ni Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko, Thomas Tayebwa, kuri Twitter.
“Ifatwa ryabo ryakozwe nta soni mu marembo y’Inteko Ishinga Amategeko. Sinzi rero niba koko dufite umutekano niba abantu bashobora koherezwa ku marembo y’inteko ishinga amategeko kugira ngo bakubite abaturage batagize icyo batwaye.”

Amashusho y’ihangana ryabaye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abapolisi barwana no kwirukana abadepite, bose bari bambaye imyenda yirabura nk’uko tubikesha Reuters.
Umuvugizi wa polisi, Luke Owoyesigyire, yahakanye ko abapolisi bakoresheje ingufu z’umurengera, ashinja abadepite kwanga gutabwa muri yombi no gukomeretsa abapolisi bamwe.

Yavuze ko batawe muri yombi bazira kwishora mu myigaragambyo itemewe kandi akavuga ko barekuwe by’agateganyo.
Mu myaka yashize, abashinzwe umutekano muri Uganda bakunze gushinjwa guhutaza abaturage cyane cyane abatavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni.


