Munyentwali Alphonse wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’iy’Uburengerazuba, yagizwe umuyobozi mukuru w’Ikipe ya Police FC.
Ni inshingano yahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ari na yo ifite Police FC.
Polisi ku rubuga rwayo yavuze ko Munyentwali wanabaye Meya w’akarere ka Nyamagabe agomba kungirizwa na Superintendent of Police (SP) RĂ©gis Ruzindana.
Umunyamabanga Mukuru wa Police FC akanaba Umuvugizi wayo, CIP Obed Bikorimana, yavuze ko “izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza kubaka ikipe itanga umusaruro.”
Alphonse Munyentwali yasimbuye muri Police FC ACP Yahaya Kamunuga uheruka guhabwa izindi nshingano.


