DGIE yaciye amarenga ko ishobora kwambura Turahirwa pasiporo nyuma y’aho ‘abeshye’

Sangiza iyi nkuru

Ibiro by’u Rwanda bishinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE) byaciye amarenga ko bishobora kwambura umunyamideli Turahirwa Moà¯se pasiporo byari byaramuhaye nyuma y’aho abibeshyeye ko byamuhaye iyemeza ko ari Umunyarwakazi.

Ni mu gihe Turahirwa ari gukurikiranwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’aho tariki ya 26 Mata 2023 atangarije kuri Instagram ko yahawe pasiporo yanditseho ‘F’ ku mwanya w’igitsina, akanashimira Leta y’u Rwanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yemereye itangazamakuru ko DGIE yemeje ko itigeze iha Turahirwa pasiporo igaragaza ko ari umukobwa cyangwa umugore, bikaba biri mu mpamvu zatumye uyu musore atabwa muri yombi.

DGIE mu kanya gashize imaze gusohora itangazo isobanura ko yahaye Turahirwa pasiporo, ariko ko iyo yashyize ku mbuga nkoranyambaga iriho itariki yatangiweho ndetse n’igitsina byahinduwe.

Uru rwego rwibukije ko gukoresha nabi ibyangombwa by’inzira bihanwa n’itegeko Nimero 57/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 47 n’iya 49, ziteganya igihano kigera ku gifungo cy’imyaka 7. Ruvuga ko kandi ingingo ya 28 iruha ububasha bwo gutesha agaciro cyangwa kwisubiza pasiporo ikoreshejwe nabi.

Ku rundi ruhande, RIB na yo ikurikiranye kuri Turahirwa icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano hamwe n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge, kandi iremeza ko byose ibifitiye ibimenyetso simusiga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *