Bisi ya Ritco yari itwaye abagenzi 57 yahiye ihinduka umuyonga

Sangiza iyi nkuru

Imodoka nini ya sosiyete itwara abagenzi ya Ritco Limited, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yafashwe n’inkongi ihinduka umuyonga ubwo yari igeze mu karere ka Kamonyi.

Iyi Bisi ifite Plaque RAD 262 K yari itwaye abagenzi 57, yari ivuye i Nyabugogo yerekeza mu karere ka Ngororero. Yafashwe n’inkongi ubwo yari igeze ahitwa i Rugobagoba mu karere ka Kamonyi.

Murego Fulgence wari utwaye iyi modoka yavuze ko yafashwe n’inkongi nyuma y’uko yari imaze guturika ipine ry’inyuma rigahita rishya; mbere yo gukongeza ibindi bice.

Murego yavuze ko inkuru nziza ni uko mu bagenzi 57 yari atwaye nta wigeze agirira ikibazo muri iriya modoka, bijyanye n’uko ikimara gufatwa yahise abasaba kuyisohokamo.

Uyu mushoferi yunzemo ko yagerageje kuzimya iriya modoka akoresheje amata na Fanta ya Coca-cola, abonye umuriro ukomeje kwiyongera ahita arwana no gukura mu modoka imizigo yarimo.

Yavuze ko byageze n’aho yitabaza kizimyamwoto yari afite ndetse n’itaka ngo agerageze kuzimya iriya modoka, gusa byose biba iby’ubusa.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryari ryashoboye kuzimya iriya modoka nta bindi byinshi umuriro wayiturukagamo urangiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *