Afurika y'Epfo: Umubikira yiyahuye nyuma yo gufatwa asambana n’umupadiri

Sangiza iyi nkuru

Umupadiri kuri paruwasi ya Cape Town muri Afurika y’Epfo utatangarijwe amazina aherutse gufatwa amashusho asambana n’umubikira, mu mashusho yafashwe na kamera zo mu biro by’umwe mu bo bakorana, mu gihe bari mu gikorwa cy’urukundo batabanje kwitegereza aho bari kugikorera.
Urubuga expozedafrica.com ruvuga ko aya mashusho y’iminota 3 akiri mu bubiko akaba ategereje gushyirwa ahagaragara nyuma yo kubona uburenganzira buvuye mu nzego zitandukanye zibifitiye ububasha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru avuga ko uyu mupadiri yari yabanje gukoresha amayeri yose ashoboka ngo abashe kuryamana n’uyu mukobwa wiyeguriye Imana na we utatangajwe amazina, kugeza ubwo biyambuye ibishura, amavara n’amashapure bari bambaye ubundi bagatangira gukorakoranaho.
Mu minota 2 y’aya mashusho, uyu mupadiri agaragara asingira agakingirizo hanyuma bagatangira kwishimisha.
Thomas O’Donnell, Umupadiri mukuru kuri iyo paruwasi, avuga ko i Roma bamutumye ibimenyetso bifatika bigaragaza ko abo bihaye Imana koko bafashwe basambanira mu biro by’umwe muri bo, kugira ngo babashe gufatirwa ingamba ariko amashusho ya bo akaba ataremererwa gushyirwa ku karubanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kubona ko aya makuru yamenyekanye hirya no hino ku mbuga za interineti n’ahandi, uyu mubikira yaje gusangwa yimanitse mu gihe uwobabikoranye we agitegereje kumva ingamba zizamufatirwa hagamijwe guha isomo abandi baba bagirana urukundo rwihishwa n’abo bahuriye kuri uriya mwuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *