
umuhanzi Eddy Kenzo umwe mu bakomeye mu gihugu cya Uganda,yatangaje ko adashobora kubarizwa mu nyabutatu ya Jose Chamelione , Bebe Cool na Bob Wine ngo kuko abarenzeho batanapfundura udushumi tw’inkweto twe.
Aganira na Ugandashowbiz, yabajijwe impamvu atajya abarizwa muri iyo nyabutatu bizwi ko bafite umuziki mwiza muri Uganda, yavuze ko we arenze aboneraho kwihanangiriza abamugereranya nabo ko bakwiye kubireka.
Yagize ati”Nsishobora kwemera kubarirwa muri iyo nyabutatu y’abo bahanzi , si ndi munini gusa ndi na mugari. Ndi umuntu udasanzwe ndenze kuba munini”
Kenzo yavuze ko n’ubwo abo bahanzi bari munsi ye ariko ubusanzwe ngo yubaha abanyamuziki muri rusange kuko aribo bamuhaye imbaraga zo gukora cyane.
Abajijwe iby’umuziki we, yavuze ko arimo kuwuvanga n’ibindi bikorwa byo guteza imbere igihugu avuga ko ari mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka ibikorwa bye ngo bikazasigara byivugira bigasigara mu mitwe ya sosiyete.
Muri iyi minsi Eddy Kenzo ari kugaruka cyane mu bitangazamakuru aho mu minsi ishize yabajijwe ku by’umuno we na Miss Uganda 2022 byavugwaga ko bari mu rukundo ariko we akavuga ko ari inshuti ye bisanzwe nta bindi bibirinyuma.


