Ikipe ya Rayon Sports yakatishije itike ya ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Police FC ku giteranyo cy’ibitego 6-4.
Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yari yakiriye Police FC kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo, mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza warangiye itsinze ibitego 3-2.
Ni nyuma y’ubanza na bwo yari yatsinzemo ibitego 3-2.
Police FC yatangiye umukino iri hejuru ya Rayon Sports, gusa igitutu yatangiranye gitangira kugabanuka nyuma y’iminota 15 y’umukino.
Byasabye umunota wa 37 w’umukino ngo Rayon Sports yari imaze igihe gito igarutse mu mukino ifungure amazamu ibifashijwemo na Héritier Luvumbu. Ni ku mupira uyu munye-Congo yari ahawe n’Umugande Joackiam Ojera wari ubanje kwandagaza myugariro Rurangwa Mosi.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka Rayon Sports iri imbere n’igitego 1-0.
Iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis yafatiyeho ihita itsinda igitego cya kabiri yatsindiwe kuri Penaliti n’umunya-Caméroun Willy Essomba Onana, nyuma y’uko myugariro Eric Rutanga yari amaze gusunika Ojera akamugusha mu rubuga rw’amahina.
Police FC yabonaga ko amahirwe yayo yo gusezerera Rayon Sports yamaze kuyoyoka yahise itangira gukina isa n’iyirwanaho, byibura kugira ngo ibone impozamarira.
Byasabye umunota wa 65 w’umukino ngo iyi kipe y’umutoza Mashami Vincent itsinde igitego cya mbere ibifashijwemo na Muhadjili Hakizimana.
Ni ku mupira uyu musore w’i Rubavu yari aherewe mu rubuga rw’amahina na Mugisha Didier, abanza kuryamisha ku itaka Rwatubyaye Abdul na Ndizeye Samuel mbere yo gutereka umupira mu izamu rya Hategekimana Bonheur.
Ibyishimo bya Police FC byamaze iminota ibiri yonyine mbere y’uko Onana atsindira Rayon Sports igitego cya gatatu, nyuma yo kubanza gucenga myugariro Ruhumiriza Patrick agahita atereka umupira mu nshundura.
Kera kabaye ku munota wa 90+1 Police FC yatsindiwe igitego cya kabiri na Kayitaba Jean Bosco winjiye mu kibuga asimbura, ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Bonheur ntiyamenya igihe winjiriye mu izamu rye.
Rayon Sports nyuma yo gusezerera Police FC izahurira muri ½ cy’irangiza na Mukura VS yakigezemo isezereye Musanze FC kuri Penaliti 4-2.


