capturebbbbb.png

Ed Sheeran yatsinze uwamushinje kwigana indirimbo ya Marvin Gaye

Sangiza iyi nkuru

capturebbbbb.png
Umuhanzi Ed Sheeran yatsinze urubanza yarezwemo n’uwafashije kwandika indirimbo ‘Let’s Get It On” ya Marvin Gaye ko yashishuye injyana yayo ubwo yakoraga indirimbo ‘Thinking Out Loud’ mu 2014.

Kuri uyu wa kane nibwo inteko y’urukiko rwo muri Manhattan, rwanzuye ko Ed Sheeran , yatsindiye indirimbo ye rugaragaza ko nta hantu na hamwe bigaragara ko yashishuye.

Ed Sheeran avuga ko biteye ikimwaro kuba abamureze bashaka kumusiga icyasha kuko iyo ndirimbo yayitekerejeho igihe kinini n’ikipe imufasha.Iyi ndirimbo iri muzatumye yigarurira isi akimara kuyisohora mu myaka irenga umunani igiye hanze, ndetse yaje no kumuhesha gutsindindira igihembo cya Grammy award.

Abagize umuryango wa nyakwigendera Marvin Gaye, bagiye bahagurukira abagiye bigana ibihangano bye aho nko mu 2015 baciye akayabo umuhanzi Pharrell Williams nyuma yo gukora indirimbo isa n’iya Marvin yise Got to Give it Up.

Ed Sheeran yatangarije ibitangazamakuru bitandukanye birimo nka aljazeera,CNN n’ibindi, ko yishimye kuko atsinze kandi ko agiye gukora cyane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *