Kambogo Ildephonse wari Meya wa Rubavu yegujwe

Sangiza iyi nkuru

Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe icyemezo cyo kweguza Kambogo Ildephonse wari umaze umwaka n’igice ari Umuyobozi w’akarere ka Rubavu.

Amakuru yizewe BWIZA yamenye ni uko njyanama ya Rubavu yateranye saa tanu z’ijoro ryakeye; mbere yo gufata icyemezo cyo kweguza Meya Kambogo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yavuze ko mu byo uyu muyobozi yazize harimo gutanga amakuru atari yo ku bahitanwe n’ibiza biheruka kwibasira akarere ka Rubavu.

Ku wa Kane tariki ya 04 Mata ni bwo mu irimbi ryo mu murenge wa Rugerero habereye umuhango wo gushyingura abantu 13 bari mu bahitanwe n’ibiza biheruka kwibasira intara y’Uburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru.

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr à‰douard Ngirente.

Ubwo umuhango wo gushyingura wari wegereje, hari umwe mu badamu wagaragaye aririra ku irimbi avuga ko yari yimwe amahirwe yo gusezera ku mwana we uri mu bahitanwe na biriya biza.

Ni ibyateje umwuka mubi, Minisitiri w’Intebe abajije Meya impamvu batatanze amahirwe ku miryango yari yabuze abayo ngo ibanze kubasezeraho asubiza ko ari icyemezo cyafashwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara.

Icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko bafungura isanduku yarimo umwana waririrwaga na wa mudamu kugira ngo abanze kumusezeraho; gusa bayifunguye basanga harimo umurambo w’umukecuru.

Bijyanye no kuba amazina y’abitabye Imana yari mu masanduku yari ahabanye n’ayari yanditse ku misaraba ngo byabaye ngombwa ko bihuzwa, gusa birebeka nabi.

Meya Kambogo kandi mu byo ashinjwa harimo kuba yatangaga raporo z’ibinyoma agateranya inzego, gutoteza abamwungirije ndetse no gusuzugura itangazamakuru.

BWIZA yifuje kumenya ukuri kw’iyi nkuru, ihamagaye Meya Kambogo ntiyabasha kwitaba tefefoni ye igendanwa.

Mu butumwa bugufi yabwiye iki gitangazamakuru ko bibaye byiza yaza guhamaragara umunyamakuru nyuma.

Amakuru avuga ko Nzabonimpa DĂ©ogratias wari Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu ari we wahise asimbura Kambogo by’agateganyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *