Crystal Renay Williams wari umugore wa Ne-Yo

Ne-Yo asaba kuba se w’abana yabyaranye n’umugore wamusenyeye

Sangiza iyi nkuru

 Crystal Renay Williams wari umugore wa Ne-Yo
Crystal Renay Williams wari umugore wa Ne-Yo

Umuhanzi Ne-Yo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arasaba kuba Se w’abana be 2 bato yabyaranye n’umugore wabaye imbarutse yo gutandukana n’uwo bari barashakanye.

Ne-Yo yasabye ubutabera ko bwamuhesha uburenganzira akagira ububasha bwo kurera abana be yabyaranye na Sade. Abana Nyeyo yabyaranye na Sade ni Braiden na Brixton, ariko akaba yarababyaye abanaga n’uwahoze ari umugore we Crystal Renay Williams.

Braiden na Brixton Ne-Yo yabyaranye na Sade
Braiden na Brixton Ne-Yo yabyaranye na Sade

Ne- Yo avuga ko impamvu ashaka aba bana n’uko ashaka ko bakurira mu maboko ye, kandi akaba ari na bo bazamuzungura mu gihe cyizaza.

Braiden yavutse mu 2021 naho Brixton avuka muri Gashyantare 2023 . Ne-Yo mu rukiko avuga ko n’ubwo yemera aba bana asaba ko hakorwa ibizamini ku isano y’amaraso kuko ngo arashidikanya by’umwihariko kuri Brixton.

Uwahoze ari umugore wa Ne-Yo Crystal Renay Williams, akimara kumenya ko umugabo we yabyaye hanze, yahise atanga ikirego maze urukiko rwemeza gatanya icyo gihe Ne-Yo byamutwaye miliyoni 2 z’amadoli yahaye Crystal.

Ne-Yo na Crystal batandukanye mu 2022 nyuma y’amezi ane bavuguruye isezerano ryo gukomeza kubana.Aba bombi kandi bafitanye abana 3 babyaranye mbere yo gutandukana.

hotnewhiphop.com, yanditse aba bombi igihe habwaga gatanya, urukiko rwemeje ko Ne-Yo azajya atanga ibihumbi 12 by’amadorali nk’indezo kongeraho ibihumbi 5 by’amafaranga y’ishuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *