Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange

Leta yagaragaje isomo u Rwanda rwigiye ku biza biherutse guhitana abantu 131

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange

Mu ntangiro z’uko kwezi kwa Gicurasi 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y’abantu bahitanywe n’ibiza by’imvura byibasiye tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse n’uburengerazuba.

Ni amakuru y’incamugongo kuko imibare y’abantu babuze ubuzima yagiye imenyekana ihereye ku bantu 52 ariko uko amasaha yagiye azamuka kugeza ubu ikaba ibarirwa muri 131 ariko umwe akaba akomeje gushakishwa waburiwe irengero.

Hakimenyekana ayo makuru, inzego zitandukanye za Leta , zihutiye gutabara, zigoboka abasigaye zinabafasha guherekeza ababo ibiza byahitanye.Icyo gihe Minisitiri w’Intebe Edourd Ngirente nawe yagiye kwifatanya nabo anabashyiriye ubutubwa bwa Perezida Kagame.

Uretse kugoboka no kwihanganisha abanyarwanda muri rusange,cyane cyane abo muri utwo turere twagizweho ingaruka n’ibiza, Leta y’u Rwanda itangaza ko hari isomo yabyigiyemo rikomeye ari nayo mpamvu hagiye gukazwa ingamaba zimiturire.Byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange.

Yavuze ko mbere n’ambere ibyihutirwa ari ibikorwa bigamije gutuza abaturajye ahantu heza haboneye, kuko ngo hari isomo ryagaragaye ryo gutura ahantu hahora havugwa ko hashyira abantu mu kaga.

Avuga ko mu mateka y’u Rwanda ya vuba azwi ari ubwa mbere ibiza byo ku wa 2 no kuwa 3 Gicurasi 2023 aribyo bihitanye abantu benshi bityo bikaba byaratumye Leta ihakura isomo ryo kurushaho kurengera abaturage.

Muri iki kiganiro minisitiri yagiranye n’abanyamakuru ,yavuze ko ibi biza byahitanye ubuzima bw’abantu 130 undi umwe akaba agishakishwa.Ati “Ni ubwa mbere u Rwanda rubibonye mu mateka ya vuba tuzi. Hakomeretse benshi, abenshi baracyari kwa muganga ariko hari n’aborohewe barataha.”

Minisitiri yavuze kandi ko uretse abakuwe mu byabo abandi bakabura ubuzima, ingo zirenga ibihumbi 5500 zarasenyutsi.Yongeraho ko abari basanzwe bakodesha muri abo basenyewe, Leta izabafasha ku bukode naho abari batuye mu nzu zabo bafashwe gutuzwa neza.

Mu bindi byangiritse harimo amashuri 50 harimo ibyumba byanyuzwemo n’amazi, imihanda 14 ndetse n’imirima y’abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *