Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda na mugenzi we wa Sri Lanka baganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi ubwo bahriraga mu Bwongereza aho bombi bitabiriye umuhango w’iyimikwa ry’Umwami Charles wa III wasimbuye ku mugaragaro Umwamikazi Elisabeth wa II wari umaze imyaka 70 ku ngoma .
Kuwa Gatanu, Perezida Kagame na mugenzi we wa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe, bahuriye mu nama y’abayobozi ba Commonwealth.
Abayobozi ba Commonwealth bakoze inama mu cyumba cy’inama nkuru, mu nzu ya Marlborough, ahakorera ubunyamabanga bukuru bwa Commonwealth, I London. Iyi nama yari iyobowe na Perezida w’u Rwanda akaba n’umuyobozi wa Commonwealth muri iki gihe, Paul Kagame.
Urubuga Colombopage.com rwo muri Sri Lanka ruvuga ko Perezida Wickremesinghe yabonanye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, baganira ku buryo bwo gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Sri Lanka hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Ishami ry’itangazamakuru rya Perezida wa Sri Lanka rivuga ko aba bayobozi bombi baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye mu buhinzi n’ubuvuzi hagati y’ibihugu byombi, ndetse banasaba ko habaho inzinduko z’abaminisitiri bireba mu gihugu kimwe cyangwa ikindi.
Abakuru b’ibihugu byombi banaganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare kandi Perezida wa Sri Lanka yemeye gutanga amahugurwa ku Banyarwanda ku bijyanye no guhangana n’ibiza byihuse.
Kuwa Kane, itariki 04 Gicurasi, nibwo Perezida Kagame na mugenzi we, Ranil Wickramasinghe berekeje mu Bwongereza bitabiriye umuhango wo kwimika umwami Charles III waraye ubereye i Westminster Abbey kuri uyu wa Gatandatu, itariki 06 Gicurasi 2023.


