Mu Burundi, inama ya 11 yo gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Addis Abeba kubw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarangiye nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatandatu, itariki 6 Gicurasi 2023, aho bivugwa ko bitari byoroshye hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente .
Nyuma y’imihango n’imbwirwaruhame zitandukanye, habaye amasaha agera kuri atatu yo kuganira mu muhezo kandi ibiganiro ngo byari bishyushye, cyane cyane hagati ya Perezida wa RD Congo, Felix Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda (Wari uhagarariye Perezida Kagame) nk’uko amakuru agera kuri RFI dukesha iyi nkuru ivuga.
Kinshasa ishinja Kigali gushyigikira umutwe wa M23, hashize umwaka urenga, wubuye intwaro ukigarurira igice cy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibirego bishyigikiwe na raporo nyinshi zitvugwaho rumwe zakozwe n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ariko u Rwanda ntirwahwemye kubitera utwatsi.
Inama yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, n’abaperezida ba Afurika y’Epfo na Uganda, ariko hatari uw’u Rwanda, Paul Kagame na Kenya, William Ruto. Intego nyamukuru y’inama: Kubyutsa aya masezerano, ibisubizo byayo bidahuye n’ibyo yari yitezweho.
Bwa mbere iyi nama yari igamije gukurikirana amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu myaka 10 ishize i Addis Abeba yatangijwe ku bwumvikane: “ibisubizo bivanze, ibisubizo bikomeje kuba bike”, nk’uko abitabiriye inama batandukanye babyemera. Nubwo bimeze bityo ariko, nta cyifuzo cyo gushyingura ayo masezerano ahubwo agomba, “kuvugururwa” nk’uko iyi nama yabiteganyaga.
Ihungabana ry’umutekano ryiyongera ku mitwe myinshi yitwaje intwaro isanzwe igaragara muri kariya gace.
Kungurana ibitekerezo n’”umutima mwiza, mu kuri kandi nta guca ku ruhande”
Umwe mu bayobozi ba Loni uvuga ko ibiganiro byarimo amarangamutima ariko n’ukuri nta guca ku ruhande, yagize ati: “Iyi nama yemereye abayitabiriye guhura n’ibyo basoma ku bibazo bihari”,
Iki kibazo giteye impungenge abitabiriye iyi nama ya Bujumbura batanze igitekerezo cyo kubigaragaza mu itangazo rya nyuma. Abashyirishyizeho umukono basabye ibikorwa byihuse kugirango hagabanuke umwuka mubi hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Biyemeje kandi gushyigikira byimazeyo inzira y’ibiganiro bya Luanda na Nairobi.
Abayobozi bari bahari bemeranijwe ku gishushanyo mbonera cyo “gutangiza” gahunda. Hateganijwe ibyiciro byinshi, kugira ngo bizashoboke, nk’inama iyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri uku kwezi, hanyuma umwiherero hamwe n’abanyapolitiki n’abadipolomate, ariko n’abashakashatsi bakora kuri iki kibazo.
Ikigamijwe ni ukuzagera mu 2024, mu nama izaabera i Kampala, muri Uganda, hari raporo nshya igomba gushyikirizwa abagize ayo masezerano.
Ibihugu 13 byo mu karere byari bihagarariwe kandi Abakuru b’ibihugu benshi bafashe urugendo bajya I Bujumbura, nka Perezida Félix Tshisekedi, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Yoweri Museveni wa Uganda cyangwa Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrica.
Kubura kw’abakuru b’ibihugu bibiri by’ingenzi muri iki kibazo; uw’u Rwanda, Paul Kagame na William Ruto wa Kenya iyobora ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe mu burasirazuba bwa DRC, nabyo byagaragaye. Perezida wa Kenya ngo yaba atameranye neza na Kinshasa kuva uwari umugaba mukuru w’ingabo za EAC yakwegura. Abayobozi b’u Rwanda na Kenya bakaba bari i Londres mu kwimika Charles III.


