Umuyobozi w’umutwe w’Abacanshuro b’Abarusiya bo mu kigo cya Wagner Group, Yevgeny Prigozhin, aravuga ko yahawe “isezerano” ry’amasasu menshi azava mu gisirikare cy’u Burusiya, nyuma yo gukangisha gukura abarwanyi be muri Bakhmut .
Hagati aho,amakuru aravuga ko ibisasu byinshi byaturikiye muri Crimea mu gihe guverineri washyizweho na Moscou wa Crimée, Mikhail Razvozhayev, ashinja Kyiv kuba yagabye ibitero birenga 10 by’indege zitagira abadereva kuri uyu mwigimbakirwa nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Impanda ziteguza ibitero byo mu kirere zumvikanye amasaha menshi muri bibiri bya gatatu bya Ukraine; aho abayobozi b’ingabo muri Kyiv bavuga ko uburyo bwabo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere bwahanuye indege zitagira abaderevu nyinshi, harimo n’imwe yahanuriwe mu kirere cya Kyiv.
Umuyobozi mukuru ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi mu Muryango w’Abibumbye yaburiye ko ibi bintu bishobora guteza akaga abaturiye uruganda rutunganya ingufu za nuclear rwa Zaporizhzhia mu gice cyigaruriwe n’u Burusiya.


