Umuhanzi Ben Kayiranga usigaye uba mu mahanga yemeye guha Niyo Bosco inkunga y’amayero 500 (ararenga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu) yo kumufasha gukora no gutunganya indirimbo.
Kayiranga yemeye gutanga iyi nkunga ubwo yumvaga ibibazo bitandukanye Niyo Bosco yahuye na byo, mu gihe na nyuma yo gutandukana na MIE Empire yarebereraga inyungu ze nk’umuhanzi.
Ibi bibazo byumvikaniye mu kiganiro cyaraye kibereye ku rubuga rwa Twitter. Niyo Bosco yacyitabiriye, agira byinshi asobanura ku nkuru zamuvuzweho na gahunda afite mu muziki.
Ben yabwiye Niyo Bosco ati: “Niyo Bosco uri imfura cyane. Uri umwana mwiza, uzakomeze uwo mutima. Ndagira ngo nkubwire ko hari igihe nanjye ngira ntya, ngafasha abahanzi, nkagura n’indirimbo, nkishyura, akajya kuri konte z’abahanzi.”
Yakomeje ati: “Wowe ikintu ukwiye kumenya ni uko ugomba kubaho mu buzima bwiza, tuzi situation yawe, ariko njyewe ndashaka kukubwira ko mu kwezi kwa 7 nzaza mu Rwanda, nzagura indirimbo yawe amafaranga y’amayero 500 kugira ngo dukorane indirimbo.”
Niyo Bosco arateganya kumurika alubumu y’indirimbo 15. Yashimiye cyane Ben wemeye kumutera iyi nkunga.


