Uyu musirikare wa Uganda wambaye ikirango cya EACRF ni we Brig. Gen. Kulayigye yerekanye

Impamvu abasirikare ba Uganda bari Rutshuru bagaragaye batambaye ikirango cya EACRF yamenyekanye

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyasobanuye impamvu abasirikare bacyo bari mu butumwa bw’amahoro muri teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo bagaragaye batambaye ikirango cy’umutwe w’ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EACRF.

Tariki ya 3 Gicurasi 2023, umunyamakuru Justin Kabumba wari waherekeje ingabo za RDC zari zagiye gusura Rutshuru, yafotoye ingabo za Uganda, yerekana ko zambaye impuzankano ziriho ibendera ry’igihugu cyazo, ariko ku mwanya wabugenewe nta kirango cya EACRF gihari.

Byatumye sosiyete sivile isaba ko hatangwa ibisobanuro ku kuba izi ngabo zo zitarambaye iki kirango, kandi izindi zirimo iza Kenya, iz’u Burundi na Sudani y’Epfo zibyambara.

Umuvugizi wa UPDF, Brig. Gen. Felix Kulayigye, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023 yasubije Kabumba ko kutambara ikirango cya EACRF bitagamije inabi kandi ko impamvu bitari byagakozwe icyo gihe, si uko bitagombaga gukorwa kuko hari inzira (process) ikurikizwa.

Brig. Gen. Kulayigye yagize ati: “Nshuti, ikibazo cyawe kirasubijwe. Kutagira ikirango ntabwo bigambiriye inabi. Byari bikiri mu nzira yo gukorwa. UPDF yiyemeje gukorera muri EACRF n’umwete kandi ikuzuza inshingano ifite mu burasirazuba bwa RDC.”

Uyu musirikare yanerekanye ifoto igaragaza umusirikare wa Uganda wambaye ku kuboko kw’iburyo igitambaro kiriho ikirango cya EACRF, ukw’ibumoso kuriho ibendera rya Uganda. Ibi bisobanuye ko abasirikare ba Uganda baba baramaze kucyambara.

Ingabo za Uganda zibarizwa muri EACRF zatangiye kugera muri Rutshuru muri Werurwe 2023. Zinjiriye ku mupaka wa Bunagana wafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Kamena 2022.

Uyu musirikare wa Uganda wambaye ikirango cya EACRF ni we Brig. Gen. Kulayigye yerekanye
Uyu musirikare wa Uganda wambaye ikirango cya EACRF ni we Brig. Gen. Kulayigye yerekanye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *