Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye kumwemerera gushoza intambara ku Rwanda, mu gihe ihuriro riyobowe na Corneille Nangaa ryaba hari undi mudugudu wa RDC ryigaruriye.
Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza, ubwo yari ahitwa Sainte Thérèse i Kinshasa aho yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Ni Tshisekedi wakunze kwikoma u Rwanda, ndetse yarwifashishije nk’iturufu yamufasha kwegukana intsinzi yamugeza kuri manda ye ya kabiri.
Ni u Rwanda amaze igihe ashinja kuba inyuma y’inyeshyamba za M23 zimaze imyaka irenga ibiri zigenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu mutwe by’umwihariko uherutse kwihuza na Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo, bashinga ihuriro bise Alliance Fleuve Congo rigamije kurwanya ubutegetsi bwa RDC.
Perezida Tshisekedi ubwo yiyamamazaga kuri uyu wa Mbere yavuze ko ririya huriro niriramuka hari undi mudugudu wa RDC ryigaruriye azahita asaba Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu kumwemerera agashoza intambara ku Rwanda.
Yagize ati: “Niramuka mwongeye kungirira icyizere, hanyuma u Rwanda rugakomeza ibyifuzo byarwo mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, nzahuriza hamwe imitwe yombi mu nteko ishinga amategeko yacu kugira ngo nemererwe kubatangazaho intambara, kandi ruzajya i Kigali.”
Ni Tshisekedi washinje Perezida Paul Kagame “kwinezezanya n’abahoze ari abayobozi ba RDC”, ashimangira ko yiteguye “gusubiza ku bushotoranyi ubwo ari bwo bwose.”
Yunzemo ati: “Paul Kagame ashobora gukina na buri wese, ariko hapana na Félix Tshisekedi.”



One Response
Kinshasa: Tshisekedi yeruye ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda
Aho simpumvise, mu gihe yabuze imbaraga Ihuriro rya Nangaa rigafata undi mudugudu, nibwo azabona imbaraga zitera u Rwanda?! Gute se