Gicumbi:Umusore akurikiranyweho gukubita nyina umuhini akamwica

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kageyo, mu kagari ka Gihembe, mu mudugudu wa Munini. haravugwa urupfu rw’umukecuru wakubiswe umuhini n’umuhungu we agahita apfa.

Ni amakuru yamenyekanye ku cyumweru taliki ya 21, Gicurasi 2023, aho umusore witwa Ndikubwimana,wari utuye muri aka karere yakubise nyina umuhini ahita agwaho.

Gusa uyu musore wishe nyina avuga bicyekwako afite ikibazo cyo mu mutwe ari nayo mvano y’ubu bwicanyi nk’uko byagarutsweho na Uwera Viviane Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Kageyo.

Yabwiye umunyamakuru ko, uyu wishe nyine, asanzwe agaragaza imyitwarire idasanzwe ariko ntawakwemeza ko arwaye mu mutwe kuko bigomba kwemezwa na muganga ari nayo mpamvu yahise abanza kujyanwa kwa muganga.

Ati: “Afite imico ubona iri bizzare (yo gukemanga), niyo mpamvu RIB yamujyanye, ikabanza kumujyana kwa muganga.”

Uyu nyakwigendera umurambo mbere yo gushyingurwa wabanje kujyanwe ku Bitaro bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma.

Aya makuru agarutsweho mu gihe hirya no hino mu turere tumwe na tumwe hajya havugwa amakimbirane rimwe na rimwe bikavamo urupfu cyangwa kwiyahura arri nayo mpamvu Leta ishishikariza imiryango kubana mu bwumvikane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *