Perezida Kagame avuga ko niba umuryango unaniwe gukubita abagabo bataha bakubita abagore babo, bakwiriye kujya bakubitwa na Leta. Umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yitabibiraga inama ya gatatu y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi.
Perezida asanga ikibi kigomba kurwanywa, nta muntu ukwiye gushyigikira ihohoterwa. Ati “hirya no hino usanga abagore bahohoterwa, aho usanga umugore yasigaye mu rugo imbere y’amashyiga arimo arateka, arahutera, umugabo nawe yagiye kwinywera inzoga, akaza agwirirana yuka umugore inabi”.
Inyigisho zimakaza ihohoterwa
Umukuru w’igihugu asanga abagore badashobora kugira icyo bavuga kubera ibyo bigishijwe mbere yuko bajya mu ngo.
Aha yatungaga agatoki ibyo ba nyirasenge b’abakobwa babatongera bagiye gushyingirwa, bamusaba kuzihanganira gukubitwa cyangwa gutotezwa ngo « niko zubukwa”, ngo “aho ugiye ni uko uzahura n’ibibazo, ndetse bakanamugira inama y’uko akwiye kubyemera… abagabo ni abantu batameze neza bazagukubita uzabyihanganire”.
Umukuru w’igihugu asanga ibi ari ukuranya na gahunda yo kurwanya ihohoterwa, “ wowe uranyura inyuma ukabwira abantu ngo muzabyihanganire? Uramuraga ibibazo by’iki, kuki bahura n’ibibazo , mwagiye mubabwira ibyiza”?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abagore n’abagabo batabirimo bakwiriye kubyanga
Perezida Kagame, ngo abagabo bakubita abagore bakwiriye gukubitwa ari bo. Ati”Abagabo bataha basinze bakaza buka inabi abagore ndetse bakabakubita, niba badashoboye gukubitirwa mu muryango,abo ngabo,Leta ikwiriye kujya ibakubita.Ubundi umuryango w’umuntu ukora ibyo ngibyo ukamusaba kubireka, ukamubwira uti nusubira tuzagukubita ,byananirana Leta nayo ikabijyamo”.
Umukuru w’igihugu akomeza avuga ko iyi mico mibi yo gukubita abagore atari yo kuko nta n’aho iri mu kinyarwanda kandi ko niba inarimo ntaho ikwiye kwemerwa.
Ati ” Niba hari n’uwibeshya akumva ko umuco w’ikinyarwanda ubwira abanyarwanda ko wajya ukubitira umugore wawe aho ushatse, aho usanga bamwe babarema inguma bibwira ko ari ubutwari, ntabwo aribyo, bikwiriye guhinduka, kandi ku impande zombie. Abagore ubwabo bakwiriye kubyanga ndetse n’ab’abagabo batari muri ayo marorerwa bakwiriye kubyanga. Abagore n’abagabo bakwiriye gufatanya, na ziriya nyigisho zihabwa abakobwa basabwa kwihanganira no guhendahenda abagabo mukwiriye kuzanga, ntabwo ukwiriye guhendahendera gukubitwa, ahubwo dukwiriye guhaguruka tukabirwanya nta kujenjeka.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga


