Umugabo w’imyaka ibarirwa muri 60 y’amavuko wari ufite ibyangombwa byanditseho ko ari Umurundi witwa Nibasumba Donatien, hamwe n’abo mu gace yari atuyemo ka Paarl mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, batunguwe n’uko byatahuwe ko ari we Kayishema Fulgence wari umaze imyaka irenga 20 ashakishwa kubera uruhare akekwaho muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
The Guardian yatangaje ko Kayishema yari asanzwe ari umurinzi w’isambu ya Afrikaner iri muri Paarl, ndetse ni na ho yafatiwe ku mugoroba wo ku wa 24 Gicurasi 2023. Abamutaye muri yombi barimo abapolisi ba Afurika y’Epfo n’itsinda ryoherejwe n’ubushinjacyaha bw’urwego rw’Umuryango w’Abibumbye ruzwi nka IRMCT.
Ngo Kayishema yaguwe gitumo n’aba bapolisi bari kumwe n’Umunyamerika Kevin Hughes n’Umwongereza Ewan Brown bayoboye iri tsinda rya IRMCT, bamuhamagara mu mazina ye nyakuri, aho kuba Nibasumba, bamusomera urupapuro rw’itabwa muri yombi.
Uyu murinzi w’isambu wagaragaraga nk’uwacitse intege zose, ngo yabanje kubwira Hughes na Brown ko atari we Kayishema, ati “Ntabwo ndi Fulgence Kayishema. Imana izaba Umucamanza wanjye.”, anabamenyesha ko atazi Icyongereza, biba ngombwa ko hitabazwa undi mukozi wo muri iyi sambu, abahamiriza ko avuga uru rurimi neza.
Iki kinyamakuru gisobanura ko Kayishema yakomeje guterana amagambo n’abamutaye muri yombi, agera aho yemera ko ari we kandi ko yari amaze igihe kirekire ategereje gufatwa. Ngo yababwiye ati: “Nari maze igihe kirekire ntegereje gufatwa.”
Bivugwa ko uyu mugabo yafatwaga nk’inyangamugayo kandi akunzwe muri Paarl, by’umwihariko mu bo bakorana, cyane ko yari aherutse gutabara umugore. Iki kinyamakuru kiti: “Yari umukozi wizewe mu isambu ya Afrikaner muri Paarl, aho yatabaye umugore wagabweho igitero.” Ngo gufatwa kwe kwatunguranye cyane, abari bamuzi nka Nibasumba barumirwa.
Haravugwa uruhare rw’abari bazi Kayishema mu ifatwa rye, kuko abo iri tsinda ryegereye, ryabasabye gukorana na ryo, rikamungishaga ko bashobora kwirukanwa muri Afurika y’Epfo, bakoherezwa mu bihugu bakomokamo.
Iki kinyamakuru kiti: “Umuntu wari uzi Kayishema yakangishwaga koherezwa, agahabwa isaha kugira ngo abitekerezeho, niba yakwemera gutanga ubufasha cyangwa ntabikore. Ibyo byatumye habaho isaka no gutahura inyandiko zigaragaza ko Nibasumba ari ryo zina rya nyuma uwihishe ubutabera yiyise.”
Mu mwaka w’1994, Kayishema yari Komiseri wa Polisi wari ushinzwe ubutabera mu yahoze ari komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumushinja kugira uruhare rukomeye mu rupfu rw’Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange.
Byateganyijwe ko kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023 agezwa mu rukiko rwa Cape kugira ngo harebwe igihugu agomba kuburanishirizwamo. Amahitamo ni atatu: Afurika y’Epfo, mu Buholandi no mu Rwanda.



