Bamwe mu basaza n’abakecuru bo hirya no hino mu gihugu ntibumva neza gahunda ya Ejo Heza nyuma y’uko bahabwa inkunga y’ingoboka bagategekwa gutanga amafaranga y’ubwizigame kandi ngo bamwe muri bo bari mu marembera.
Aba bageze mu zabukuru bavuga ko bahabwa imirimo y’igihe kirekire ku bafite imbaranga, bagahembwa udufaranga tw’intica ntikize nyuma bagakatwa amafaranga yo gushyira mu kigega cya Ejo Heza.
Umwe agira ati”Duhabwa imirimo hano mu muhanda bakadukuraho aya Ejo Heza bakaduha asigaye.Ubundi twebwe twakoreraga 12000frw,noneho bagakuraho aya ejo Heza 1500Frw ubwo se urumva atari ukutwica? Reba nk’ubu ndashaje ejo heza nzayibona ryari n’ubundi ubusanzwe ndi mu marembera?
Bavuga ko iyi gahunda yakabaye ishishikarizwa abakiri bato kuko bo iminsi basigaje ari micye.Basanga ahubwo ngo bakayabahaye bakayarya bakiyakorera ko ngo ari ejo cyangwa ejobundi bapfa.
Rutsinga Jacques ni umuyobozi muri Ejo Heza.Avuga ko kwizigamira ubusanzwe ari ubushake,ndetse ngo nta myaka igenwa yo kuba umuntu atakwizigamira muri iyi gahunda.Ati”Ni gahunda ishingiye ku bushake , ni byiza ko tubyibukiranya n’inzego zose dufatanyije muri iyi gahunda y’ubukangurambaga.”
Yakomeje agira ati” Muri iyi gahunda hari ibyo uzigama ariko hari n’inyungu ikomoka ku ishoramari.Uko umuntu yizigamira igihe kirekire niko yizigamira menshi ni nako ishoramari rizaba ryinshi.”
Avuga ko aba bageze mu zabukuru badakwiye kugira impungenge kuko umuntu wese wizigamye mu gihe cy’imyaka ibiri afite uburenganzira bwo kujya gufata ubwizigame bwe ndetse ngo haba hari abarengeje miliyoni 4 z’ubwizigame bwabo bakaba bayahabwa nka Pansiyo.
Mu bihe bitandukanye RSSB yagiye isaba abayobozi kudahatira abaturage kugana gahunda ya “Ejo Heza”, kuko bikorwa ku bushake bw’umuntu.
SRC:radiotv 1


