Umugabo wakoreraga ibikorwa bye by’ubucuruzi mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango, haravugwa urupfu rw’umucuruzi witwa Kamirindi Innocent wacururizaga muri uwo mugi nyuma yo gusangwa amanitse mu mugozi.
Amakuru y’ibura rye yatangiye kumenyekana mu mpera z’icyi cyumweru nyuma y’iminsi ibiri atagaragara aho abaturanyi be batangiye kugira amacyenga bakamena ibirahure by’inzu barungurutse basanga yamaze gupfa.
Mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Ruhango, mu kagali ka Nyamagana, haravugwa amakuru y’umugabo witwa Kamirindi Innocent wasanzwe mu mugozi yimanitse yapfuye.
Nemeyimana Jean Bosco ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, avuga ko Kamirindi yari asanzwe ari umucuruzi mu mujyi wa ruhango kandi anibana.
Ati “Uyu munsi kuwa 5 nibwo babimenyesheje inzego z’Ubuyobozi bagera iwe mu rugo, bakuraho ibirahuri, barungurutse basanga yiyahuye kandi yarangije gupfa.”
Gitifu avuga ko bakurikije Raporo bari bafite, ngo Nemeyimana imyitwarire ye yagaragazaga ko nta kibazo yari afitanye n’abo baturanye cyangwa abavandimwe ariko iperereza rikaba rigikomeje ngo harebwe icyo yaba yazize.Umurambo w’uyu mucuruzi ukaba wajyanywe mu bitaro bya Gitwe ngo hakorwe ibizamini ku cyateye urupfu rwe.


