Leta y’u Rwanda yatangaje ko ikeneye abarirwa muri Frw miliyari 296 yo gusana ibyangijwe n’ibiza byibasiye igihugu mu kwezi gushize.
Byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, mu kiganiro n’itangazamakuru.
Ni ikiganiro cyanitabiriwe n’abarimo Yvan Butera usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, cyo kimwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude.
Mu ijoro ry’itariki ya 03 Gicurasi ni bwo u Rwanda rwibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yibasiye cyane intara y’Uburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru; bihitana ubuzima bw’abantu 135.
Ni ibiza kandi byanasize abarenga 20,000 bo mu miryango irenga 5,000 bavuye mu byabo, ndetse binasenya ibikorwa remezo bitandukanye.
Minisitiri Kayisire yabwiye itangazamakuru ko mu bikorwa byangiritse harimo imihanda minini 20; gusa kuri ubu 17 muri yo ikaba yarongeye kugendwa.
Hangiritse kandi imihanda 57 yo ku rwego rw’uturere irimo 35 yongeye kuba nyabagendwa, amateme ndetse n’ibikorwa by’amashanyarazi n’amazi byasanywe by’agateganyo; gusa hakaba hakenewe ko bizasanwa mu buryo burambye.
Ku bwa Minisitiri Kayisire “isesengura ry’agateganyo rigaragaza ko dukeneye miliyari 296 kugira ngo dusubiranye ibyangiritse, ni ibintu biremereye cyane murabyumva, ariko ni ibintu bizashoboka kuko tuzabikora mu byiciro no kureba ibikenewe kurusha ibindi.”
Minisitiri ufite ibikorwa by’ubutabazi mu nshingano ze yavuze ko kuri ubu Leta y’u Rwanda imaze gukusanya abarirwa muri Frw miliyoni 800 yatanzwe kuri konti zitandukanye nk’inkunga, akaba yiyongeraho ayatanzwe n’ibihugu ndetse n’imiryango itandukanye.
Ni amafaranga Leta ivuga ko yayifashije cyane, kuko yayifashishije mu guha ubufasha bw’ibanze abasenyewe na biriya biza, burimo ibyo kurya ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa.
Leta kandi imaze iminsi iha abatujwe kuri site z’abasenyewe n’ibiza amafaranga y’ubukode mu rwego rwo kubasubiza mu buzima busanzwe.
Minisitiri Kayisire yavuze ko nyuma y’ubu bufasha hagomba gukurikiraho icyiciro cyo kubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza ndetse n’abandi bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga; mu rwego rwo kubatuza aheza.


