Bamwe mu bakiri urubyiruko bo mu karere ka Burera bvuga ko impamvu bishora mu biyobyabwenge ari uko nta kandi kazi baba bafite, bagasaba ko Leta yabafasha kubona igishoro mu buryo bworoshye, bagakora bakiteza imbere.
Uru rubyiruko ruvuga ko ikibazo cyo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kigaragara muri aka karere, ahanini ngo giterwa no kuba benshi muri bo baba nta yindi mishinga y’iterambere baba bafite, ngo ari nayo ntandaro yo kwiheba bakajya mu biyobyabwenge.
Bavuga ko bakeneye ko bafashwa kujya bishyira hamwe mu matsinda bakabasha kungurana inama n’ibitekerezo byabafasha kwiteza imbere, ndetse bagasaba Leta ko yabubakira ubushobozi bwo kwihangira akandi kazi, ngo ariyo nzira yonyine yo kurandura ibiyobyabwenge burundu muri aka karere.
Umwe muri uru rubyiruko yabwiye KT Radio ati: “Nyine, iyo umuntu arangije kwiga, akabura akazi, hari igihe yiheba agahitamo kujya mu biyobyabwenge. Ariko wenda dufite amatsinda duhuriramo na Leta ikadufasha kubona ubushobozi bwo gushaka icyo gukora cyaduteza imbere, byatuma umuntu atajya muri ibyo biyobyabwenge.”
Utakibarizwa mu rubyiruko yarusabiye gufashwa, ati: “Buriya iyo umuntu ari mu itsinda hamwe n’abandi, bituma atiheba kuko aba yumva ibibazo atabyisangije. Ni ukuri njye mbona byabafasha babaye bafite amatsinda bahuriramo, noneho na Leta ikabafasha.”
Nsanzimana Robert ni Umuhuzabikorwa w’umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bwa muntu no kubaka amahoro, Never Again Rwanda. Avuga ko kugira ngo ibiyobyabwenge bicike burundu muri aka karere no mu gihugu muri rusange, bisaba ubufatanye bwa buri wese,mu buryo bw’ibitekerezo ndetse n’ibikorwa.
Ati: “Ni yo mpamvu rero dukomeza ubukangurambaga kugira ngo urubyiruko rwitabire, turebe ko hamwe n’uruhare rwanjye, urwa Leta ndetse n’urw’umuturage, ibiyobyabwenge byacika burundu mu rubyiruko.”
Muri aka karere haherutse gufatwa ibiyobyabwenge birimo amacupa 397 ya Rasta Gin ndetse n’amacupa 40 ya Chief Waragi, bikaba byaramenewe mu ruhame.


