WhatsApp yaciwe amande

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu Burusiya kuri uyu wa 1 Kamena 2023 rwaciye urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp amande angana na miliyoni 3 z’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu. Ni ukuvuga amadolari ya Amerika 37,080 kubera ko rutajya ruhanagura amakuru n’ibiganiro binyuzwa kuri uru rubuga bitemewe.

Ikigo cy’itumanaho cya Meta ari nacyo WhatsApp ikomokaho ni cyo cyamamaye cyane mu bikorwa bitandukanye mu mujyi wa Moscow umwaka ushize.

Ikinyamakuru RIA gikorera mu kwahakwa Leta y’u Burusiya, cyatangaje ko amande WhatsApp yaciwe uyu munsi, ari ay’uko yanze guhanagura burundu amakuru arebana n’uruganda rwa Lyrica, rukora rukanagurisha imiti mu buryo butemewe mu Burusiya.

RIA iti: “Ikigo cya Meta ntabwo cyahise gisubiza ubutumwa cyari cyandikiwe gisabwa kudakorera ubucuruzi bwa Amerika mu Burusiya.”

Urukiko rw’u Burusiya kandi rwaciye amande ibindi bigo by’itumanaho nka Wikimedia Foundation, ifite urubuga rwa Wikipedia, aho rubishinja gutangaza amakuru y’ibinyoma ku gisirikare cyabwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *