U Bushinwa: Leta yabujije abaturage kwita abana amazina ya kisilamu

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Bushinwa yamaganiye kuri amazina ashingiye ku dini ya Isilamu muri kiriya gihugu aho yanavuze ko nta baturage bayo ishaka mu minsi iri imbere bazaba bitwa bene ayo mazina, bityo hakaba nta muturage wemerewe kwita umwana rimwe cyangwa 2 mu mazina y’icyitegererezo leta yatangaje.
Ni muri urwo rwego leta ya kiriya gihugu yatangaje lisiti y’amazina agera kuri 29 atagomba kwitwa muri kiriya gihugu uhereye igihe itangazo ryatangiwe, ayo mazina akaba arimo Imamu, Jihad, Saddam n’andi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwanzuro wo kubuza abaturage kwita abana babo bene ayo mazina, uje ukurikirana n’uwari uherutse gufatwa kuri bariya bayoboke b’idini ya Isilamu muri kiriya gihugu, aho batemerewe gutereka ubwanwa, kwambara imyenda ihisha isura nk’uko bisanzwe bikorwa cyane n’abayoboke b’iriya dini.
Ubuyobozi bwatangaje ko ababyeyi bazarenga kuri aya mabwirizwa bakita abana babo amazina atemewe bazaba babahemukiye kuko nta byangombwa bazajya bahabwa birimo n’ikarita rangamuntu.
Guverinoma y’u Bushinwa itangaza ko yafashe iyi myanzuro mu rwego rwo kwirinda ibisa n’ubuhezanguni muri iriya dini ya Isilamu, dore ko abitwara kuriya usanga bafatwa nk’intagondwa.
Izi ngamba zahereye mu mujyi wa Xinjiang, ahabarirwa abayoboke b’idini ya isilamu basaga Miliyoni 10, bakaba baragiye bahabwa amabwiriza ajyanye n’imyitwarire mu idini ya bo guhera mu myaka yashize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiman@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *