Miss Mwiseneza Josiane yemera ko kugeza ubu atakivugwa cyane mu bitangazamakuru bimwe bakunze kwita kuzima, ariko nanone yigarama ko atabenzwe n’umusore wamwambitse impeta.Uyu mukobwa avuga ko impamvu atakivugwa ari uko ibyo arimo gukora atabishyira hanze, gusa ngo abamukurikira ku mbuga ze, ngo baramubona by’umwihariko abakunzi be.
Josiane n’ubwo yemera ko yazimye ntavuga rumwe n’abavuga ko umusore wigeze kumwambika impeta atamubenze ahubwo ngo igihe kijya kigera abakundanye bagatandukana.
Muri 2020 nibwo Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019, yambitswe impeta n’umusore biteguraga kurushinga (fiancaille), ariko nyuma ibyari ibyishimo bihunduka ibindi kuko uyu musore nyuma byaje kumenyekana ko yishakiye undi mugore.
Mu kiganiro n’umunyamakuru, ntiyemera ko yabenzwe,ahubwo ngo ntibyavuyemo kuko ngo n’ubwo bari inshuti igihe cyarageze baratandukana. Ati Ntibyavuyemo ntabwo mbihakana icyo gihe twari inshuti aritera,ariko nyuma yo kuritera biranga acaho nanjye nchaho.”
Abajijwe niba koko yarabenzwe, yasubije ko umuntu yabyita uko ashaka,gusa icyo azicyo n’uko uwo musore gushaka undi mugore ari uburenganzira bwe.Ku byerekeye kuba yarakuyemo impeta yambitswe ifatwa nk’integuza y’ubukwe(fiancaille), yashimangiye ko n’iyurushako(Alliance) bayikuramo na nkanswe.
Miss Josiane nk’umwe wabaye mu irushanwa rya Rwanda Insipiration Backup ryari riyobowe na Prince Kid, yabajijwe ku by’urukundo rwa Miss Elsa n’uyu musore, yabikomojeho avuga ko we akigera muri irushanwa yahise abimenya ko hari urukundo yabo ariko ngo ntawari kubivuga ba nyiri ubwite batabitangaje.





