Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Jean Pierre Bemba, yasesekaye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko Minisiteri ayobora yabitangaje, Bemba yageze i Goma kuri uyu wa 12 Kamena 2023, yakirwa n’abarimo Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare n’abandi bayobozi batandukanye.
Bemba akigera ku kibuga cy’indege cya Goma, yabwiye Abanyekongo ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yamutumye kubaha butumwa bw’amahoro no gusa imitwe yitwaje intwaro kuzirambika.
Yagize ati: “Nzanye ubutumwa bw’ubumwe mu baturage no kubasaba gushyigikira icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu cy’amahoro n’umutekano mu gihugu. Ndasaba imitwe yitwaje intwaro yose kurambika, igashyigikira icyerekezo cye.”
Bemba ageze i Goma nyuma yo kuvugira i Kinshasa ko ingabo za RDC zikomeje kubona ukwifatanya kw’ingabo z’u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni amakuru u Rwanda ruhakanye kenshi.



