Munyenyezi Beatrice ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, yashinjuwe na Habyarabatuma Cyriaque wayoboraga jandarumori yaho muri icyo gihe.
Uyu mufungwa yoherejwe i Kigali na Leta zunze ubumwe za Amerika muri Gicurasi 2021 kugira ngo aburanishwe ibyaha bya jenoside akurikiranweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
Munyenyezi, umukobwa wa Nyiramasuhuko Pauline wahamijwe uruhare muri jenoside, aravugwaho gutangira kuri za bariyeri z’i Butare amabwiriza yo kwica abagore n’abakobwa, akanategeka ko basambanywa. Gusa we arabihakana, asobanura ko atari kubona imbaraga zo kujyayo kuko ngo yari atwite inda nkuru y’impanga.
Nk’uko BBC Gahuza ibivuga, Habyarabatuma wari ufite ipeti rya Major yabajijwe n’inteko iburanisha mu rukiko rwisumbuye rwa Huye niba koko, nk’umuntu wari uzi neza Munyenyezi, yemeranya na we ko atakoze jenoside, asubiza ati: “Ntacyo muziho muri jenoside…Iyo bariyeri yari iriho abagabo gusa, nta mugore nigeze nyibonaho.”
Habyarabatuma na we yahamije ko mu 1994, Munyenyezi yari atwite inda nkuru. Ati: “Mu 1994 nzi ko yari atwite, afite inda nkuru bavuga ko yabyayemo impanga. Inda twarayibonaga kuk inda ntiyihishira.”
Habyarabatuma ni umugororwa, aho yakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yahamijwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.



One Response
Munyenyezi uregwa uruhare muri jenoside yashinjuwe
Ariko muzarebe niba koko Habyarabatuma yarakoze jenoside. Kuki yemeye kugaryka kandi aziko yayikoze?
Hazagire abacurabwenge bicarira irubanza rwe bahe umwanzuro Leta