ICC igiye gusuzuma ibirego by’ibyaha by’intambara byakozwe n’inyeshyamba muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kuri uyu wa Kane, itariki 15 Kamena, rwatangaje ko rugiye gusuzuma ibirego by’ibyaha by’intambara byaba byarakozwe n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’aho Kinshasa igejeje ubusabe bushya muri uru rukiko .

Leta ya Kinshasa ishinja umutwe wa M23 kugaba ibitero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kandi igashinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe nubwo Kigali itahwemye guhakana uruhare urwo ari rwo rwose mu bibera muri iki gihugu cy’igituranyi.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatanze ikirego muri ICC bwa mbere mu 2004, ariko yatanze ikindi isaba ko hatangizwa iperereza ku byaha byakozwe guhera ku itariki ya 01 Mutarama 2022 kugeza ubu nk’uko Umushinjacyaha wa ICC, Karim Khan yabitangaje.

“Ndateganya gukora isuzuma ry’ibanze bidatinze,” uyu ni Umushinjacyaha Khan mu itangazo yasohoye nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.

Uyu mushinjacyaha w’Umwongereza yongeyeho ko ibi bizatuma bamenya niba ibirego bibiri bitandukanye byatanzwe na Guverinoma ya Congo bishobora kuba bifitanye isano ku buryo byagira dosiye imwe.

ICC yashinzwe mu 2002 ngo iburanishe abakekwaho ibyaha by’intambara, aho ikora isuzuma ry’ibanze ku byaha biba bivugwa mbere yo gufata icyemezo cyo gukora iperereza ryuzuye cyangwa ikabireka.

Uru rukiko rwamaze guhamya ibyaha abantu batatu kubera amakimbirane yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo barimo Gen. Bosco Ntaganda wari uzwi ku kabyiniriro ka “Terminator”, wakatiwe imyaka 30 y’igifungo kubera ubwicanyi, gufata ku ngufu no gushimuta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *