Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC yatangaje ko huzuyemo abagambanyi

Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, Lt Gen. Christian Tshiwewe, yatangaje ko uru rwego rwuzuyemo abagambanyi benshi batuma rudahagarara neza imbere y’umwanzi. Ubwo yaganirizaga abasirikare mu kigo cya Kokolo i Kinshasa kuri uyu wa 16 Kamena 2023, Gen. Tshiwewe bigaragara ko yari arakaye cyane, bitewe n’amakuru y’ibanga ry’igisirikare akomeje gushyirwa hanze, by’umwihariko […]

Kivu y’Amajyaruguru: Komiseri Mukuru aremeza ko abapolisi benshi bahembwa badafite ibyangombwa

Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Aba Van Ang, yemeje ko hari abapolisi benshi bahembwa na Leta ya Repubulika ya demukarasi ya Congo kandi nta byangombwa by’akazi bibaranga bafite. Uyu mukomiseri yabivugiye mu buhamya yatanze ubwo yitabazwaga mu rubanza rw’umunyemari Edouard Mwangachuchu ushinjwa gukoresha abapolisi 80 badafite nimero zibaranga mu burinzi bw’ibirombe bya […]

Coka watoje amakipe atandukanye mu Rwanda yapfuye

Nduhirabandi Abdul Karim ‘Coka’ watoje amakipe atandukanye mu Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu. Coka yatoje amakipe ya Marines na Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, akaba yazize uburwayi.

Arsenal yatandukanye na rutahizamu w’Umunyarwanda wayikimiraga

Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yamaze kurekura Umunyarwanda George Lewis Igaba-Ishimwe wari uyimazemo imyaka itatu. Lewis Igaba w’imyaka 22 y’amavuko, yari umukinnyi wa Arsenal kuva muri 2020 nyuma yo gutsinda igerageza yari amaze igihe ayikoramo. Igaba yavukiye mu Rwanda mbere y’uko ababyeyi be berekeza mu gihugu cya Norvège. Akina nka rutahizamu wo […]

Brig. Gen. Rwivanga yasubije abanenga RDF ko ihana yihanukiriye

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brigadier General Ronald Rwivanga, yasubije abanenga uru rwego rw’umutekano ko rufatira abasirikare ibihano byihanukiriye mu gihe bakoze amakosa. Mu nama nyunguranabitekerezo y’umutekano, amahoro n’ubutabera iri kubera mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze kuri uyu wa 16 Kamena 2023, Rwivanga yagize ati: “Nasomye ku mbuga nkoranyambaga ukunenga kwinshi ku buryo […]

Uwahoze ari umugore wa Ali Kiba arahangayitse

Amina Khalef wahoze ari umugore w’umuhanzi Ali Kiba avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bwo kwitirirwa ko ari umugore w’uyu mugabo nyamara baratandukanye.Ibi yabivuze ashimangira ko kugeza ubu afatwa nk’umugore wa Ali Kiba kuko atarabona gatanya kuva batandukana mu mwaka wa 2022. Ubwo yarimo kuganira n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, Amina yavuze ko yagerageje kwaka gatanya […]

Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka n’imyaka ritegerejwe ryubakwaga nta byangombwa

Isoko rya Gisenyi ryari rimaze imyaka 12 ryubakwa ritaruzura hamenyekanye ko muri icyo gihe cyose ryubakwaga nta byangombwa byo kubaka rifite, ndetse kuri ubu imirimo ikaba yarahagaze bigashyira mu gihirahiro abikorera barihawe ngo barirangize, bari bijeje umukuru w’igihugu kuzaritaha mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa karindwi . Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) kivuga ko […]

Mu Rwanda hari kubera inama y’abofisiye bo mu ngabo zo muri EAC

Maj. Gen. Kagame Andrew yijeje abari mu nama ko iyi myitozo izagenda neza

Abofisiye bo mu ngabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bari kuganira mbere y’uko hatangira imyitozo ihuriweho yahawe izina rya ‘Command Post Exercise Ushirikiano Imara’. Iyi nama y’iminsi itatu iri kubera mu ishuri rukuru rya gisirikare riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, guhera kuri uyu wa 15 Kamena 2023. Yahuje abahagarariye u Rwanda, […]

FIFA yasabye ko imikino izajya igaragaramo ivanguraruhu izajya ihita ihagarikwa

Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, aravuga ko hagomba gufatwa icyemezo cyo kutihanganira na gato ‘zero tolerance’ igihe ivanguraruhu rigaragaye mu mikino mu nzego zose . Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko hagomba gufatwa ingamba zo “kutihanganira na gato” ivanguramoko mu mupira w’amaguru kandi abasifuzi mu nzego zose bagomba guhagarika imikino mu gihe ibintu nk’ibi […]

Léandre Onana yaguzwe akayabo na Simba SC

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania yamaze gusinyisha rutahizamu Léandre Essomba Willy Onana wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports. Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania avuga ko uyu munya-Caméroun yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Simba. Ni nyuma yo kumutangaho $200,000 (arenga Frw miliyoni 200) ya récruitement. Uyu musore kandi […]

Ubushakashatsi bugaragaza iki ku ngaruka zo kwicara umwanya munini?

Abantu bicara umwanya munini baragirwa inama ko bafata izindi ngamba zibafasha kugabanya icyo gihe kuko bashobora gukurizamo uburwayi bukomeye ugasanga bafashe undi mwanya wo kwivuza kandi bakabaye birinda. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho uburyo umuntu wicara cyane aba agomba kwitwaramo mu rwego rwo kwirinda guhura n’ibibazo by ’umugongo . Izi ni inama zitangwa ku […]

Zabyaye amahari hagati ya Afurika y’Epfo na Pologne

Umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi wadutse hagati ya Guverinoma ya Afurika y’Epfo n’iya Pologne, nyuma y’uko abarinzi ba Perezida Cyril Ramaphosa bangiwe kuva ku kibuga cy’indege cy’i Warsaw. Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ari mu itsinda ry’abakuru b’ibihugu bya Afurika ku wa Kane berekeje i Moscou mu Burusiya ndetse n’i Kiev muri Ukraine, mu butumwa […]

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko yamaze igihe akora akazi ko gukoropa

Minisitiri Ngabitsinze (hagati) na Guverineri Kayitesi (ibumoso)

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yanenze cyane bamwe mu rubyiruko rw’iki gihe bagaya akazi gaciriritse ngo ntigahuye n’amashuri bize, avuga ko akiba mu mahanga, yakoze akazi ko gukoropa muri resitora zitandukanye, akabona amafaranga bikamufasha gukomeza amashuri akayarangiza. Ibi Minisitiri Ngabitsinze yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yigaga ku guteza imbere ihangwa ry’imirimo no kurwanya ubushomeri […]

ICC igiye gusuzuma ibirego by’ibyaha by’intambara byakozwe n’inyeshyamba muri RDC

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kuri uyu wa Kane, itariki 15 Kamena, rwatangaje ko rugiye gusuzuma ibirego by’ibyaha by’intambara byaba byarakozwe n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’aho Kinshasa igejeje ubusabe bushya muri uru rukiko . Leta ya Kinshasa ishinja umutwe wa M23 kugaba ibitero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, […]

Shakira yahungishije abana be ubukwe bwa murumuna wa Pique

Nyuma y’uko habayeho gutandukana hagati ya Shakira na Gerard Pique bikomeje kuvugwa ko umubano w’aba bombi utifashe neza nyuma y’uko bigaragaye ko abana b’aba bombi batazitabira ubukwe bwa se wabo. Ibi byatangakjwe n’ikinyamakuru Hola cyo muri Espagne aho ngo abana b’ibi byamamare aribo Milan na Sasha batazitabira ubukwe bwa murumuna wa Pique buteganyijwe kuba taliki […]

Kamerhe arahamya ko Tshisekedi atigeze yemeza ko u Rwanda rufite ingabo muri RDC

Minisitiri w’ubukungu muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Vital Kamerhe, aremeza ko Perezida Félix Tshisekedi cyangwa undi Munyekongo wese, batigeze bemeza ko u Rwanda rwohereje ingabo muri iki gihugu ngo zifashe umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni igisubizo yahaye uwari uhagarariye u Rwanda mu nama y’ubukungu y’u Buhinde na Afurika yateguwe na Exim Bank, yabaye […]

Igihangange McGregor arashinjwa gushaka gufatira ku ngufu ahaberaga umukino wa NBA

16495083426532.jpg

Igihangange mu mikino njyarugamba ivanze mu irushanwa rya UFC (Ultimate Fighting Championship), Conor McGregor, arashinjwa kugerageza gusambanya ku ngufu umugore nyuma y’umukino wa Basketball wa NBA wabereye i Miami mu ntangiriro z’uku kwezi . Ibaruwa yemewe igaragaza ibirego, yohererejwe McGregor kandi ikabonwa na BBC, ivuga ko iri hohotera rishingiye ku gitsina ryakorewe mu bwiherero bwo […]

Haruna Niyonzima yasubije umutoza Amavubi wamushinje kuba nta cyo yigeze akorera u Rwanda

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yasubije umutoza Carlos Alos Ferrer wigeze kumushinja kuba nta cyo yigeze afasha ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ amaze imyaka irenga 15 akinira. Haruna Niyonzima kuri ubu ntari mu bakinnyi uriya munya-Espagne yitabaje ku mukino Amavubi y’u Rwanda azahuriramo na Os Mambas ya Mozambique ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, bashaka itike y’Igikombe […]

Taxe à  l’importation sur l’huile, le riz, le sucre et le poisson réduite

Le ministre des Finances et de la Planification économique, Uzziel Ndagijimana, a annoncé que les droits d’importation sur l’huile de cuisson ont été réduits de 35 % à  25 % . Il s’exprimait lors de la présentation du projet de budget national pour l’exercice 2023/2024 devant le parlement le jeudi après-midi 15 juin 2023. Il […]