Abofisiye bo mu ngabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bari kuganira mbere y’uko hatangira imyitozo ihuriweho yahawe izina rya ‘Command Post Exercise Ushirikiano Imara’.
Iyi nama y’iminsi itatu iri kubera mu ishuri rukuru rya gisirikare riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, guhera kuri uyu wa 15 Kamena 2023. Yahuje abahagarariye u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo.
Umurundi Colonel William Rusodoka uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC muri iyi nama, yasobanuriye abofisiye intego nyamukuru y’iyi myitozo, ari yo gutegura ibihugu bigize uyu muryango kuba byahangana n’ikibazo cyatungurana ndetse no kuzamura ubufatanye hagati y’ingabo.
Umugaba wungirije w’Inkeragutabara mu Rwanda, Major General Kagame Andrew, uzayobora iyi myitozo, yijeje aba bofisiye ko iki gihugu kizakora ibishoboka mu nshingano zacyo kugira ngo iy myitozo izagende neza.
Umurundi Colonel William Rusodoka uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC muri iyi nama, yasobanuriye abofisiye intego nyamukuru y’iyi myitozo, ari yo gutegura ibihugu bigize uyu muryango kuba byahangana n’ikibazo cyatungurana ndetse no kuzamura ubufatanye hagati y’ingabo.
Abandi bofisiye bitabiriye iyi nama barimo: Brig. Gen. Julius Gambosi uyobora ingabo za Uganda zaje muri iyi myitozo, Brig. Gen. Richard Karemire wabaye Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Matur Dharuai Yor, Brig. Gen. Anchilla Kagombola, Col. Caple Mwezi Karangwa na Lt Col. Joseph Kimani. Harimo n’abapolisi n’abasivili.
Imyitozo nyirizina ntiratangira kuko abasirikare n’abo mu zindi nzego bategereje ko iyi nama irangira. Izasozwa ku mugaragaro tariki ya 30 Kamena 2023.