Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yamaze kurekura Umunyarwanda George Lewis Igaba-Ishimwe wari uyimazemo imyaka itatu.
Lewis Igaba w’imyaka 22 y’amavuko, yari umukinnyi wa Arsenal kuva muri 2020 nyuma yo gutsinda igerageza yari amaze igihe ayikoramo.
Igaba yavukiye mu Rwanda mbere y’uko ababyeyi be berekeza mu gihugu cya Norvège. Akina nka rutahizamu wo ku mpande, abo mu cyongereza bita aba Wingers.
Arsenal yari yarayigezemo akubutse muri Fram Larvik yo muri Norvège yakiniraga.
Jonothon Hill wakoranye n’amakipe nka Man Utd, Man City, Fulham na Sheffield Wednesday akaba ari mu batoje Igaba, amusobanura nk'”umukinnyi wihuta cyane kandi utsinda. Akunda gukora step over(amacenga bita fora ndajya he) kandi agira amayeri menshi.”
Igaba yakiniraga Arsenal y’abatarengeje imyaka 23 y’amavuko.


