Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka n’imyaka ritegerejwe ryubakwaga nta byangombwa

Sangiza iyi nkuru

Isoko rya Gisenyi ryari rimaze imyaka 12 ryubakwa ritaruzura hamenyekanye ko muri icyo gihe cyose ryubakwaga nta byangombwa byo kubaka rifite, ndetse kuri ubu imirimo ikaba yarahagaze bigashyira mu gihirahiro abikorera barihawe ngo barirangize, bari bijeje umukuru w’igihugu kuzaritaha mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa karindwi .

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) kivuga ko ibibazo isoko rya Gisenyi rifite uyu munsi, byatewe no kuba ryaratangiye kubakwa ridafite icyangombwa ndetse no kudakorerwa ubugenzuzi buhagije, bigatuma imyubakire yaryo itangira idakurikije ibisabwa ku nyubako rusange nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iki kigo, Nsanzineza Noel.

Ni isoko ryatangiye kubakwa ryubakishwa n’akarere mbere yo kuryegurira Ikigo cy’ubucuruzi cy’abikorera kizwi nka RICO kivuga ko kimaze kuritangaho agera muri miliyari na miliyoni 300 z’Amanyarwanda.

Iki kigo kikaba gishinja Akarere kuba karabahaye inyubako ifite ibibazo, bitewe no kuba ritari ifite ibyangombwa byo kubaka bikaba bigiye kubatera igihombo.

Ibibazo bituma kubona ibyangombwa bigoye

Nk’uko iyi nkuru dukesha KTRadio ivuga, kimwe mu bibazo byugarije isoko rya Gisenyi bituma igoranye kubona ibyangombwa ni umututu watewe n’imitingito unyura mu mujyi wa Gisenyi, ukaba unyura muri metero nkeya cyane iruhande rw’isoko rya Gisenyi, ubuyobozi bwa Rwanda Housing authority (RHA) buvuga ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse bureba niba habaye umutingito ukomeye utarigiraho ingaruka.

Ibindi bibazo bigaragazwa bijyanye n’imyubakire aho hasabwe gukosora inkingi z’isoko ariko ubuyobozi bwa RHA butangaza ko rifite ibibazo by’ibisenge bidakomeye ku buryo ryazashyirwamo ibintu biremereye.

Nyuma y’mitingito iheruka mu Mujyi wa Rubavu muri 2021, ubushakashatsi bwagaragaje ko muri metero 30 ku mpande zombi z’ubusate (Fussile) horoshye hatagomba kubakwa inyubako ziremereye nyamara isoko rya Gisenyi riri kuri metero 10 z’umututu.

Ubuyobozi bwa RHA butangaza ko n’ubwo igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rubavu kitaremezwa ngo muri metero 30 z’ ahanyuze umututu hateganywa ibikorwa by’imyidagaduro, mu gihe hakenewe ubushakashatsi bwimbitse ku gice cyegereye umututu harebwa inyubako zikwiye kuhubakwa bijyanye n’imiterere yaho.

Abikorera bo muri aka karere ngo bakaba betewe ipfunwe no kuba batarashobora kuzuza isoko kandi bari bijeje Perezida Kagame ko isoko rya Gisenyi azaza kuritaha mu ntangiriro za Nyakanga 2023, none imirimo yo kuryubaka ikaba yarahagaze.

Isoko rya Gisenyi ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2011 niryuzura rizaba rifite agaciro ka miliyari 4 na miliyoni 718, zirimo miliyari 2 na miliyoni 18 yatanzwe n’Akarere n’uruhare rw’abakirera rungana na miliyari 2 na miliyoni 800.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *