Amina Khalef wahoze ari umugore w’umuhanzi Ali Kiba avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bwo kwitirirwa ko ari umugore w’uyu mugabo nyamara baratandukanye.Ibi yabivuze ashimangira ko kugeza ubu afatwa nk’umugore wa Ali Kiba kuko atarabona gatanya kuva batandukana mu mwaka wa 2022.
Ubwo yarimo kuganira n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, Amina yavuze ko yagerageje kwaka gatanya ariko ntayihabwe bityo akaba ahangayikishijwe no gukomeza kwitirirwa umugore w’uyu mugabo.
Amina atangaza ko kwitirirwa umugabo utari uwe bimutera ipfunwe kandi bikaba bitamwubahisha.Ati”Ndambiwe gusuzugurwa na rubanda banyitirira umugore wa runaka kandi twaratandukanye.Ikindaje ishinga ni ukubona Gatanya urwo rubanza rukarangira.”
ubukwe bw’aba bombi mu gihe bwabaga bivugwa ko bwatwaye amamiliyoni y’amafaranga bitewe n’uko bwabereye mu byanya nyaburanga bihenze cyane. She said that people do not understand their separation since she was not divorced.
Yahishuye ko icyatumye yitandukanya na Ali Kiba,Amina ari uburyo yamuhohoteraga akanamusuzugura kugeza n’ubwo kugeza n’ubu yanze kumuha gatanya akamutuza mu gicucu cye.
Arasaba uyu muhanzi kumusinyira akamuha gatanya nawe akabaho mu buzima bwo kwigenga atitirirwa umugabo ngo utari uwe.


