Brig. Gen. Rwivanga yasubije abanenga RDF ko ihana yihanukiriye

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brigadier General Ronald Rwivanga, yasubije abanenga uru rwego rw’umutekano ko rufatira abasirikare ibihano byihanukiriye mu gihe bakoze amakosa.

Mu nama nyunguranabitekerezo y’umutekano, amahoro n’ubutabera iri kubera mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze kuri uyu wa 16 Kamena 2023, Rwivanga yagize ati: “Nasomye ku mbuga nkoranyambaga ukunenga kwinshi ku buryo duhana ibyo bintu.”

Yasobanuriye abitabiriye iyi nama ati: “Ariko ndagira ngo mbabwire ko mu rwego rwacu nk’igisirikare, iyo uretse ibyo bintu bikomeza, ntibigabanyirizwe umuvuduko, ntibicibwe intege, ibyo ntari busubiremo byatumye hari abasirikare barimo ba jenerali birukanwa burundu, igisirikare nticyaba cyiza nk’uko byagakwiye.”

Brig. Gen. Rwivanga yavuze ko niba abantu bifuza ko igisirikare cy’u Rwanda gikora neza, badakwiye kunenga uburyo abakigize bahanwamo mu gihe bakoze amakosa. Ati: “Murashaka ko abantu bakora neza, ukanenga ishyirwaho ry’ingamba zikomeye cyane.”

Ibi bisobanuro biherekeje iyirukanwa burundu ry’abasirikare 116 barimo Maj. Gen. Muganga Aloys wazize ubusinzi bukabije na Brig. Gen. Mutiganda Francis wazize gusuzugura inzego za gisirikare, ryabaye tariki ya 7 Kamena 2023.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *