Ubushakashatsi bugaragaza iki ku ngaruka zo kwicara umwanya munini?

Sangiza iyi nkuru

Abantu bicara umwanya munini baragirwa inama ko bafata izindi ngamba zibafasha kugabanya icyo gihe kuko bashobora gukurizamo uburwayi bukomeye ugasanga bafashe undi mwanya wo kwivuza kandi bakabaye birinda.

Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho uburyo umuntu wicara cyane aba agomba kwitwaramo mu rwego rwo kwirinda guhura n’ibibazo by ’umugongo .

Izi ni inama zitangwa ku bantu bicara cyane mu biro :
Niba ukora mu biro cyangwa ahandi hagusaba kwicara umwanya munini urasabwa gukurikiza izi nama.

1. Kwicara ku ntebe ijyanye n’ ameza
Mu gihe uziko ukora akazi kagusaba kwicara umwanya munini mu biro, ni byiza ko ugenzura intebe wicaraho ko zijyanye n’ameza .Intebe ijyanye n’ameza igomba kuba ituma umuntu uyicayeho inkokora ze zigomba kuba ziteganye n’ameza igihe umuntu yicaye umugongo urambuye kandi bikaba bitari busabe ko uzamura amaboko igihe ugiye kwandikira ku mashini .

2. Kwicara ku ntebe zifite akantu gafata umugongo wo hasi (back support)
Umugongo wo hasi ahanini niwo ugira ibibazo byo kurwara bikaba byiza rero kwicara ku ntebe zigira utuntu dufata umugongo wo hasi.

3. Gufata akaruhuko byibura buri nyuma y’isaha
Ni byiza ko uhindura uburyo wicayemo ugakora imyitozo mito mito nko guhaguruka ukirambura byibura buri nyuma y’ isaha imwe .

4. Kwirinda guterura ibintu biremereye nabi
Igihe ukeneye guterura ikintu kiri hasi wirinda guhina umugongo wonyine ahubwo ugahina amavi kuko iyo uhinye amavi birinda umugongo kuba wakangizwa nibyo bintu uteruye .
… “ Uzumva abantu bavuga ngo nateruye ibintu numva akagufwa ko mu mugongo karaturitse ” …
Ibyo biba ku bantu baba bateruye ibintu biremereye batabanje guhina amavi , aho guhina amavi bakunamisha umugongo wonyine.

5./Gukora imyitozo ngororamubiri
Imyitozo ngoramubiri irimo koga, gukora urugendo , .. nayo ifasha abantu bicara umwanya muremure kutarwara indwara zifata umugongo .

Ni byiza kwirinda kujya gukoresha massage ahantu habonetse hose ku bantu batabyigiye, kuko bashobora kugutera ibibazo birengeje ibyo wari ufite .Ikindi kandi wirinda gukora wigana abandi bafite ibabazo by’umugongo bayitegetswe n’abaganga babo, kuko buri wese agira imyitozo akora bitewe n’umugongo arwaye.

Gusa aya makuru aturuka ku mbuga nkoranyambaga ni agufasha kwirinda ariko ntasimbura muganga ubifite mu nshingano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *